Urukiko rwo muri Arabie Saoudite rwakatiye Esther Wanja Muthoni, Umunyakenyakazi w’imyaka 40, gukubitwa inkoni 100 no kumara umwaka yaraciriwe ahandi, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo batashyingiranywe, bikarangira amubyariye umwana.
Muthoni, ufite abana batanu, yakoraga akazi ko mu rugo muri Arabie Saoudite binyuze mu kigo gishinzwe gushaka abakozi cyitwa Maharah Human Resources. Mu gihe yakoraga ako kazi, yagiranye umubano n’umugabo w’Umunyamisiri witwa Mohamud, aramutera inda.
Uyu mugore yabwiye Polisi ko uwo mugabo yaje kuva muri Arabie Saoudite, amusiga atwite. Muri Kanama 2025, yabyariye mu macumbi yari acumbitsemo nk’umukozi wo mu rugo.
Umugenzuzi w’ayo macumbi ni we wamusanze aho yari ari, amujyana kwa muganga, ari na ho Polisi yamufatiye ibibazo ku bijyanye n’inda n’umwana yibarutse.
Nyuma yo kurekurwa, Muthoni yahuye n’ibibazo bikomeye byo kubona aho kuba, kuko yabujijwe gusubira mu macumbi y’abakozi ndetse ntiyemererwa no kwakirwa mu icumbi ryagenewe abatishoboye. Yagerageje gushaka ubufasha muri Ambasade ya Kenya muri Arabie Saoudite, ariko ntiyabubona.
Ibyo byatumye amara igihe aba kuri sitasiyo ya lisansi, aho yahuriraga n’abandi babyeyi b’abimukira bari mu bibazo nk’ibye. Nyuma, ikigo Maharah Human Resources cyaje kumuha icumbi, Ambasade ya Kenya na yo imuha ibyangombwa byari kumufasha gutaha, ariko urubanza rwari rumaze kumubera imbogamizi yo kuva muri icyo gihugu.
Mu Ukwakira 2026, abacamanza batatu bo mu rukiko rwa Riyadh bamuhamije icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo batashyingiranywe, bamukatira gukubitwa inkoni 100 no kumara umwaka yaraciriwe ahandi, bashingiye ku mategeko ya Islam akurikizwa muri icyo gihugu.
Muthoni yavuze ko mu rubanza yahawe umusemuzi, ariko ntiyahabwa umwunganizi mu mategeko. Yatangarije ikinyamakuru The New York Times ko afite ubwoba bw’igihano yahawe, agira ati: “Mfite ubwoba bwinshi. Sintekereza ko nshobora kwihanganira izo nkoni.”
Raporo y’urukiko kandi ntigaragaza ko Mohamud, umugabo uvugwa ko ari se w’umwana, yaba yarakurikiranyweho icyaha kijyanye n’iki kibazo.
Ekaterina Porras Sivolobova, washinze umuryango Do Bold uharanira uburenganzira bw’abagore, yanenze icyo gihano, avuga ko kidahuye n’amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu kandi ko gishobora gutesha agaciro uyu mubyeyi.
Mu mwaka wa 2020, Arabie Saoudite yatangaje ko igabanyije ikoreshwa ry’igihano cyo gukubitwa inkoni. Icyakora, haracyari ibyaha bimwe na bimwe bishingiye ku mategeko ya Islam bishobora kugihanisha, birimo gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu batashyingiranywe.
Muthoni ntiyajuririye icyemezo cy’urukiko, avuga ko adafite umwunganizi mu mategeko kandi ko ashaka kubona uburyo bwo gusubira mu gihugu cye agasanga abana be. Yagize ati: “Ni yo nzira yonyine ishobora kunsubiza iwacu ku bana banjye.”
Kugeza ubu, ntiharamenyekana igihe azatangira guhanishwa inkoni 100 yahawe. Ikindi kibazo afite ni uko ibyangombwa yari yarahawe byo gutaha byamaze kurangira, bigatuma hatazwi neza uko we n’umuhungu we Abudy, ufite umwaka umwe, bazasubira muri Kenya.
Iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru The New York Times ryagaragaje ko abakozi bo mu ngo bakomoka mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, batwitira muri Arabie Saoudite, bakunze guhura n’ibibazo by’ubuyobozi, ivangura n’inzitizi mu kubona uburenganzira bwabo. Rigaragaza kandi ko abana bavukiye ku babyeyi batashyingiranywe bashobora guhura n’imbogamizi zo kubona ibyangombwa byemewe by’amavuko.