• Amakuru / POLITIKI


Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yatangaje ko azafata icyemezo mu gihe runaka mu mwaka wa 2027 ku bijyanye no kwiyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ya perezida ateganyijwe mu 2028.

Mu kiganiro yagiranye n'igitangazamakuru Fox News, Vance yavuze ko kugeza ubu atarafata umwanzuro niba azahatanira uyu mwanya, ariko ko azabimenyesha mu gihe umwaka utaha uzaba ugeze.

Yagize ati: “Nta cyemezo ndafata. Tuzabimenya mu gihe runaka umwaka utaha.”

Ubwo yakomezaga kubazwa n'umunyamakuru Laura Ingraham, Vance yongeyeho ko naramuka afashe icyemezo, azaba yiyemeje kugishyira mu bikorwa uko kizaba kimeze kose.

Aya magambo aje mu gihe amaso ya benshi ahanzwe kuri Vance, bibaza niba azaba umwe mu bazahatanira kuyobora Amerika mu gihe manda ya Perezida Donald Trump izaba irangiye.

Ibi kandi bibaye nyuma y'amatora yo hagati muri manda yabaye mu Ugushyingo 2026, aho ishyaka ry'Abarepubulikani rya Trump ryagize igihombo gikomeye, bituma Abademokarate bitegura kugira ubwiganze mu mitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, guhera muri Mutarama 2027.

Amakuru BBC yakuye ku bantu ba hafi ya Vance agaragaza ko ibyavuye muri ayo matora bitahinduye gahunda yari afite yo kuzafatira umwanzuro ku matora ya perezida yo mu 2028. Inshuti ze zivuga ko nubwo bishoboka ko aziyamamaza, ashobora kumara amezi menshi atarashyira ahagaragara icyemezo cya nyuma.

Ibiganiro ku kuba Vance yaziyamamariza kuyobora Amerika byatangiye cyane mu 2024, ubwo Donald Trump yamuhitagamo nk'umuntu baziyamamazanya ku mwanya wa visi perezida.

Icyo gihe, Vance wari ukiri muto ugereranyije n'abandi bayoboye uwo mwanya mu mateka ya Amerika, yabaye umwe mu bantu bashobora gukomeza umurongo wa politiki wa Trump uzwi nka MAGA (Make America Great Again), usobanuye kongera guhesha Amerika imbaraga n'ubukomeye ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo ari muri uwo mwanya ukomeye wa visi perezida, Vance yakomeje kwitwararika mu bijyanye no kuvuga ku mugambi we wa politiki w'igihe kizaza, cyane cyane ku bijyanye no kwiyamamariza kuyobora igihugu mu 2028.


JD Vance (uri iburyo) avuga ko azafata umwanzuro wo ku kuba umukandida mu matora ya perezida wa Amerika umwaka utaha

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments