• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 22 y’amavuko ukekwaho kwica nyirakuru w’imyaka 86 y'amavuko amuciye ijosi. 

Icyaha akurikiranyweho cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 07 Ugushyingo 2026, mu Mudugudu wa Cyurutare, mu Kagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Muhanga, mu Karere ka Muhanga, ubwo uregwa yageraga mu rugo avuye ku kabari agafata umuhoro akajya kwa nyirakuru ubyara se akamutema akamuca umutwe akawushyira mu gikapu yari yitwaje akajya kuwujugunya mu ishyamba. 

Inkuru y'ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko mu bazwa rye, uregwa yemeye icyaha, akavuga ko icyatumye yica nyirakuru ari amakimbirane ashingiye ku mitungo bari bafitanye.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganwa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y`Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Iki cyaha nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments