Itorero
Inganzo Ngari ryateguye igitaramo ryise ‘Umurage w’Intore’, kizaba ku wa 21
Ugushyingo 2026 muri BK Arena, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 rimaze
rishinzwe no gukomeza guteza imbere umuco nyarwanda.
Inganzo
Ngari ni rimwe mu matorero azwi mu Rwanda mu gusigasira no kumenyekanisha umuco
gakondo binyuze mu mbyino, indirimbo n’ubundi buhanzi nyarwanda.
Ryashinzwe
mu 2006, rifite intego yo guha urubyiruko uruhare mu kubungabunga umurage
w’Abanyarwanda no kuwugeza ku ruhando mpuzamahanga.
Iri torero
rigizwe n’abahanzi barenga 100 bakora ibikorwa bitandukanye birimo imbyino
gakondo, indirimbo n’ibitaramo bigaruka ku mateka, indangagaciro n’imibereho
byaranze Abanyarwanda.
Mu myaka 20
rimaze, Inganzo Ngari ryagiye rihagararira u Rwanda mu bitaramo no mu maserukiramuco
mpuzamahanga yabereye mu bihugu bitandukanye birimo Espagne, Afurika y’Epfo,
Turikiya, Singapore, u Burusiya, Nigeria na Gabon.
Rizwi kandi
mu bihangano bitandukanye byakunzwe n’abakunzi b’umuco nyarwanda, birimo
indirimbo ‘Rwanda Rwatubyaye’ yasohotse mu 2020, igaruka ku gukunda igihugu no
kwishimira ibyiza byacyo.
Hari kandi
izindi ndirimbo zirimo ‘Mbaririmbe’, ‘Uruzaba’, ‘Igitaramo’ na ‘Urw’Inziza’,
ziri mu bihangano byagiye bigaragaza ubuhanga bw’abagize iri torero.
Mu bihangano
byaryo harimo kandi ‘Urunyenyeri’, indirimbo ryasubiyemo mu 2026 mu rwego rwo
gusigasira indirimbo gakondo no kuyegereza abakiri bato. Iyi ndirimbo irata
inka nk’ikimenyetso cy’ubucuti n’umubano byaranze Abanyarwanda.
Mu bitaramo
bikomeye Inganzo Ngari yagiye itegura harimo ‘Inganzo Twaje’ cyo mu 2009,
‘Umuco Kagozi ka Bugingo’ cyo mu 2010, ‘Inzira ya Bene u Rwanda’ cyo mu 2013,
‘Ruganzu I Bwimba’ cyo mu 2015, ‘Urwamazimpaka’ cyo mu 2018, ‘Ruganzu II Ndoli
Abundura u Rwanda’ cyo mu 2023 na ‘Tubarusha Inganji’ cyabaye mu 2025.
Mu 2025, iri
torero ryongeye kugaragaza ubuhanga mu birori mpuzamahanga, ubwo ryataramiraga
abitabiriye umuhango wo gutangiza Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare
wabereye i Kigali.
Mu rwego rwo
kwizihiza iyi myaka 20, igitaramo ‘Umurage w’Intore’ kizaba umwanya wo
kugaragaza urugendo Inganzo Ngari imaze gukora mu guteza imbere umuco
nyarwanda, ndetse no gusangiza abakunzi bawo ibihangano byayo.
Ku bijyanye
n’ibiciro by’amatike, iya make izagura 10.000 Frw, mu gihe iya menshi izagura
50.000 Frw. Abifuza kwicarana ku meza yihariye ya VVIP bazishyura 400.000 Frw.