Minisitiri
w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku
bikorwa bya Gisirikare n’Umutekano (Schuman Forum on Defence and Security
2026), iri kubera i Bruxelles mu Bubiligi.
Iyi nama
ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye bwizewe mu by’umutekano
n’ubwirinzi mu bihe bigaragaza impungenge z’Umutekano muke”, iri kuba ku nshuro
ya gatatu, kuva ku wa 17 kugeza ku wa 18 Ugushyingo 2026.
Iyi
nsanganyamatsiko, igaruka ku kurebera hamwe uko ubufatanye mu by’ingabo
n’umutekano bwakubakirwaho mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo by’umutekano bigenda
byiyongera.
Iyi nama,
yatangijwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ikaba ihuriza hamwe abayobozi
bakuru n’impuguke mu by’umutekano n’ingabo baturutse hirya no hino ku Isi, aho
ibihugu bisaga 80 n’imiryango mpuzamahanga 10 bihagarariwe.
Minisitiri
Marizamunda wayitabiriye ku ruhande rw’u Rwanda, yasangije abandi aho u Rwanda
ruhagaze ku ngingo z’ingenzi zirimo ubufatanye mu bya gisirikare, kurwanya iterabwoba
no kubungabunga amahoro.
Abitabiriye
iyi nama, baraganira ku bibazo by’umutekano byugarije Isi ndetse n’uburyo
ibihugu byahangana na byo binyuze mu bufatanye hagati yabyo.
Abayiteguye
bagaragaza ko umutekano mpuzamahanga ukomeje guhura n’imbogamizi zituruka ku
ntambara hagati y’ibihugu, ibikorwa by’imitwe itari iya Leta, ndetse n’uburyo
bushya bw’intambara burimo ibitero by’ikoranabuhanga n’ibindi bibazo
by’umutekano.
Bavuga ko
kubera ko ibibazo by’umutekano byo mu gace kamwe bishobora kugira ingaruka ku
bindi bice by’Isi, hakenewe ubufatanye burambye hagati y’ibihugu kugira ngo
bishobore guhangana n’izo mbogamizi no kubungabunga amahoro n’umutekano ku
rwego mpuzamahanga.
Mu ngingo
ziri kuganirwaho muri iyi nama, harimo uburyo ibihugu byafatanya guhangana
n’ihindagurika ry’ibibazo by’umutekano, kubaka ubushobozi bwo guhangana
n’ibitero bishya, gukemura ibibazo by’umutekano wo mu nyanja no kurinda
ibikorwa remezo by’ingenzi.
Abitabiriye
kandi baraganira ku ruhare rw’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro,
kurinda umutekano w’abaturage no gushimangira gahunda mpuzamahanga zigamije
gukumira amakimbirane no kuyakemura.
Minisitiri
Juvenal Marizamunda yitabiriye iyi nama mu gihe u Rwanda rukomeje kugira
uruhare mu biganiro n’ubufatanye mpuzamahanga bigamije kubungabunga amahoro
n’umutekano.
Inama ya
mbere ya Schuman Forum yabaye mu 2023, mu gihe iya kabiri yabereye i Bruxelles
mu Bubiligi, kuva ku wa 28 kugeza ku wa 29 Gicurasi 2024, yitabirwa n’abayobozi
n’abahagarariye ibihugu bisaga 60.