Umunyamabanga
Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Juan Haguma
yakiriye intumwa z’Abungirije ba Ambasaderi ba Isiraheli bakorera mu bihugu
bitandukanye bya Afurika, baganira ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano
n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Isiraheli.
Ibi biganiro
byabaye mu gitondo cyo ku wa 19 Ugushyingo 2026, ubwo Haguma yakiraga izo
ntumwa mu ruzinduko rw’akazi. Byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzwe
hagati y’ibihugu byombi no kungurana ibitekerezo ku ngingo z’inyungu ibihugu
byombi bihuriyeho.
Uru
ruzinduko rubaye mu gihe u Rwanda na Isiraheli bikomeje kwagura umubano wabyo,
binyuze mu bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga,
uburezi, ubuzima, ingufu, umutekano n’iterambere.
Umubano w’u
Rwanda na Isiraheli umaze imyaka isaga 60. Ibihugu byombi byatangiye umubano wa
dipolomasi nyuma gato y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge muri Nyakanga 1962.
Icyakora, uwo mubano wahagaritswe mu 1973 nyuma y’intambara yo mu Burasirazuba
bwo Hagati izwi nka Yom Kippur War, wongera gusubukurwa mu 1995.
Mu 2015, u
Rwanda rwongeye gufungura Ambasade yarwo i Tel Aviv, mu gihe Isiraheli
yafunguye Ambasade yayo i Kigali mu 2019, ishyiraho Ambasaderi uhagarariye icyo
gihugu mu Rwanda. Ibi byafashije kurushaho kunoza imikoranire ya dipolomasi,
ubucuruzi n’ubufatanye mu nzego z’iterambere.
Abakuru
b’ibihugu byombi na bo bagiye bagira uruhare mu gushimangira uwo mubano.
Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yasuye u Rwanda mu 2016,
akurikirwa na Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko muri Isiraheli mu 2017.
Muri Mata 2024, Perezida wa Isiraheli, Isaac Herzog, na we yasuye u Rwanda, aho
yari yitabiriye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994.
Mu bijyanye
n’ubuhinzi, ibihugu byombi byafatanije gushyiraho Ikigo cy’Indashyikirwa mu
Buhinzi bw’Indabo n’Imboga (Rwanda-Isiraheli Horticulture Centre of Excellence)
giherereye i Mulindi. Giteza imbere ubushakashatsi, amahugurwa no gukoresha
ikoranabuhanga mu buhinzi, hagamijwe kongera umusaruro n’ubwiza
bw’ibihingwa.
Ubufatanye
kandi bukomeje kwagurwa mu burezi n’ikoranabuhanga. Ku wa 6 Nyakanga 2026,
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na mugenzi
we wa Isiraheli, Gideon Sa’ar, bashyize umukono ku masezerano abiri agamije
guteza imbere uburezi n’iterambere.
Aya
masezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu burezi bw’ibanze, ikoranabuhanga
mu itumanaho, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, amashuri makuru
n’ubushakashatsi mu bya siyansi. Hari n’ubwumvikane hagati y’Ikigo cya
Isiraheli gishinzwe Ubutwererane mu Iterambere (MASHAV), na Rwanda Cooperation
Initiative, bugamije kwagura gahunda z’iterambere no kongerera abantu
ubushobozi.
Ikindi
kimenyetso cy’uko umubano ukomeje gushimangirwa ni uko ku wa 26 Ukwakira 2026,
Maj Gen (Rtd) Emmanuel Bayingana yashyikirije Perezida wa Isiraheli, Isaac
Herzog, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu nka
Ambasaderi mushya.
Ubufatanye
bw’u Rwanda na Isiraheli bukubiyemo kandi ubucuruzi n’ishoramari, ingufu,
umutekano, ubuzima n’ubumenyi, mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushaka andi
mahirwe yo gukorana mu nzego zishobora kwihutisha iterambere ryabyo.