• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Uburusiya bwagabye ibitero bikomeye bya misile na drones mu bice bitandukanye bya Ukraine, birimo n’umurwa mukuru Kyiv, byibasira ibiraro bitatu byambukiranya uruzi rwa Dnipro. Ibyo bitero byahitanye abantu batandatu, abandi benshi barakomereka, mu gikorwa cyagaragaye nk’imwe mu mirwano ikomeye yo mu kirere kuva intambara hagati y’ibihugu byombi yatangira.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yatangaje ko misile za ballistique zarashe ku biraro bya Podilsko-Voskresenskyi, Darnytskyi na Southern Bridge, bigatuma byangirika ndetse bigafungwa kugira ngo bitongera gukoreshwa. 

Ibyo bitero byahitanye abantu batatu muri Kyiv, abandi 15 barakomereka. Mu mujyi wa Lviv, mu burengerazuba bwa Ukraine, abandi bantu babiri na bo bahitanywe n’ibitero byagabwe kuri sitasiyo ya gari ya moshi.

Ibi bitero bikurikiye ibitero Ukraine yari iherutse kugaba ku Kiraro cya Crimea, gifite akamaro kanini mu guhuza u Burusiya n’agace ka Crimea bwigaruriye. Perezida Vladimir Putin yari yaravuze ko u Burusiya buzihorera kuri icyo gikorwa. 

Nyuma y’ibitero byo muri Kyiv, Klitschko yasabye abaturage kwirinda gukoresha imodoka zabo mu mujyi mu gihe bitari ngombwa, anemeza ko ikindi kigo cy’ingenzi cy’ibikorwa remezo cyangiritse, ndetse n’abakozi barindwi bo mu rwego rw’ubuzima bakomeretse.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments