• Amakuru / MU-RWANDA


Umubyeyi witwa Kabera Vesiana, utuye mu Kagari ka Gasheke, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, aratabaza avuga ko abangamiwe n’umugabo we umukubita amushinja kumuca inyuma.

Kabera ahakana yivuye inyuma ibyo ashinjwa, akavuga ko umugabo we amubeshyera kandi ko ibyo bimushinja ari byo bituma ahora amukorera ihohoterwa.

Ku rundi ruhande, umugabo we avuga ko impamvu amukubita ari uko amuca inyuma, ndetse akavuga ko yigeze kumufatira mu cyuho ari kumwe n’undi mugabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Jacente, yabwiye itangazamakuru kuri telefone ko yari mu nama, ariko ko agiye gukurikirana iki kibazo mu gihe cya vuba.

Icyakora, ibirego byo gucana inyuma ntibihesha umuntu uburenganzira bwo gukubita uwo bashakanye. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo rigomba gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments