Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanze umushinga w'icyemezo wasabaga Perezida Donald Trump gukura ingabo z'igihugu cye mu mirwano na Iran.
Ku wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, abasenateri 51 batoye bamagana
uwo mushinga, mu gihe 48 bawushyigikiye.
Abasenateri batatu bo mu Ishyaka ry'Aba-Republican, Susan Collins, Lisa
Murkowski na Rand Paul, bifatanije na benshi muba demokarate mu kuwushyigikira. Icyakora, John
Fetterman wo muba demokarate yatoye awamagana, mu gihe Chris Murphy atitabiriye itora.
Uyu mushinga wari ugamije gusaba Trump guhagarika ibikorwa bya
gisirikare muri Iran, hagaragazwa ko Perezida adakwiye gukomeza ibikorwa
by'intambara atabanje kwemererwa na Kongere.
Mu mpaka zabanjirije amatora, Senateri Tim Kaine wo muba demokarate yavuze ko Abanyamerika bashaka ko
iyi ntambara irangira. Ku rundi ruhande, Senateri Tim Sheehy wo mu
Ba-Republican yashimangiye ko ibikorwa bya gisirikare bigomba gukomeza mu rwego
rwo kurinda Amerika n'ibihugu bifatanyije na yo.
Nubwo uwo mushinga wari wemejwe n'Inteko Ishinga Amategeko umutwe
w'Abadepite muri Nzeri, kuba Sena yawamaganye bituma utagera ku ntego wari
ugamije.
Iri tora ribaye nyuma y'igerageza ryagiye rikorwa n'abadepite bashaka
kugabanya ububasha bwa Trump mu gukoresha ingabo z'Amerika mu ntambara na Iran,
yatangiye muri Gashyantare.
Aba demokarate ubu barimo gutekereza ku bundi buryo bwo kugabanya amafaranga
akoreshwa mu bikorwa byo kugaba ibitero, mu gihe ibiganiro ku ngengo y'imari ya
Leta bikomeje.