Abagabo batatu bafatiwe mu Karere ka Ruhango bakekwaho guteka, gucuruza no gukwirakwiza kanyanga n’inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n'ibindi biyobyabwenge.
Aba bagabo bafatiwe mu gikorwa
kigamige gushakisha no gufata abakekwaho ibyaha bitandukanye cyakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda,
abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyabereye mu Kagari ka Karambi, mu
Murenge wa Kabagali, mu Midugudu ya Bugaramantare na Mbuye,mu karere ka Ruhango
Abafashwe ni abagabo batatu, mu gihe undi umwe ukekwaho guteka no
gukwirakwiza kanyanga akomeje gushakishwa nyuma yo gutoroka.
Bamwe mu bafashwe harimo uwitwa
Nsengimana Emmanuel w’imyaka 29, wafatanwe litiro 22 za kanyanga n’agapfunyika
k’urumogi. Hafashwe kandi uwitwa Shamukiga Samuson w’imyaka 70, wafatanwe litiro
6.5 za kanyanga n’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’igikwangari zingana na
litiro 42. Undi ni Niyonkuru Samuel w’imyaka 23, wafatiwe mu rugo kwa
Nsengimana Emmanuel, aho akekwaho kumufasha mu bucuruzi bwa kanyanga.
Polisi ivuga ko kandi igishakisha
Nteziyaremye François w’imyaka 55, ukekwaho guteka no gukwirakwiza kanyanga mu
baturage. Mu rugo rwe hafatiwe litiro icyenda za kanyanga n’ibidomoro birimo
ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bingana na litiro 280, gusa we akaba yatorotse.
Polisi ivuga ko muri rusange, hafashwe litiro 37.5 za kanyanga, mu gihe
litiro 322 z’inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo ibikwangari zamenewe mu ruhame ndetse hanafatwa ibikoresho bitandukanye byifashishwaga mu
guteka kanyanga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi,
avuga ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’ibanze ari ingenzi mu kurwanya
kanyanga n’ibindi biyobyabwenge no gufata ababiteka, ababicuruza
n’ababikwirakwiza.
Agira ati: “Turashimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu
gutanga amakuru afasha mu kurwanya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge. Turabasaba
gukomeza ubwo bufatanye kuko ari ingenzi mu gukumira no gufata abakora ibikorwa
byo kubiteka, kubicuruza no kubikwirakwiza.”
CIP Kamanzi avuga ko ikoreshwa rya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge,
ndetse n’inzoga zitujuje ubuziranenge, bishobora kugira ingaruka ku buzima
bw’ababikoresha, umutekano n’imibanire myiza y’abaturage.
Ati: “Tuributsa abaturage ko kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bibangamira
ubuzima n’umutekano. Turabasaba kubyirinda no kudaha urwaho ababicuruza, ahubwo
bagatanga amakuru ku gihe ku nzego zibishinzwe.”
Abagabo bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabagali, hamwe n’ibimenyetso byafashwe, bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe dosiye, Polisi kandi ikaba ikomeje gushakisha niba hari n'abandi bafatanyaga.