• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Ubwato bw’intambara bw’u Burusiya bwari buhagaze ku cyambu cya Benghazi, mu burasirazuba bwa Libya, bwangijwe bikomeye n’igitero bikekwa ko cyagabwe hakoreshejwe utudege tutagira abapilote (drones). Amafoto yafashwe n’ibyogajuru agaragaza ubwo bwato bwitwa Merkury bwarohamye igice kinini, hasigaye agace gato k’imbere kagaragara hejuru y’amazi.

Abategetsi bo mu burasirazuba bwa Libya batangaje ko kuri iki Cyumweru humvikanye ibiturika ku bwato bwari buhagaze mu kigo cya gisirikare kirwanira mu mazi hafi ya Benghazi. Bakeka ko igitero cyagabwe hakoreshejwe drones zo mu mazi zari zifite ibisasu. Amakuru aturuka mu nzego z’ubuvuzi avuga ko abantu bagera ku 10 bakomeretse, ariko nta wahasize ubuzima. 

Ubwo bwato bwari bwahagaze i Benghazi kugira ngo bwongere lisansi kandi burebe imizigo mbere yo gusubira mu Burusiya.

Muri icyo gihe, n’ubundi bwato bw’ubucuruzi bwari bufite ibendera rya Malta bwagabweho igitero hafi y’inkombe za Benghazi, ariko abasare bose barokorwa n’ingabo za Libya zirwanira mu mazi. Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje kandi ko inzego z’umutekano zahagaritse drones zigera kuri 12 zari zitwaye ibisasu mu kirere cya Benghazi.

Ubuyobozi bwo mu Burasirazuba bwa Libya bwamaganye ibyo bitero, buvuga ko bibangamiye ubusugire n’umutekano w’amazi y’icyo gihugu, bushimangira ko Libya idakwiye guhinduka isibaniro ry’intambara z’ibindi bihugu.

Nubwo hataramenyekana abateguye ibyo bitero, hari amakuru avuga ko impuguke za Ukraine mu gukoresha no kuyobora drones zishobora kuba zikorera mu burasirazuba bwa Libya. Icyakora, nta ruhande rurigamba icyo gitero, kandi u Burusiya ntiburagira icyo butangaza ku byangijwe n’ubwo bwato.

Abategetsi ba Libya bashimangiye ko igihugu cyabo kitagira uruhande kibogamiraho mu ntambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments