• Ubuzima /

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, ari mu bahataniye igihembo cy’Umuntu wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuzima rusange muri Afurika (African Public Health Champion of the Year), mu bihembo bya African Leadership Magazine Persons of the Year 2027.


Dr Sabin Nsanzimana ni umuganga akaba n’inzobere mu ndwara z’ibyorezo (epidemiologist). Yagize uruhare mu guhangana n’indwara z’ibyorezo zitandukanye, zirimo icyorezo cya Marburg cyagaragaje ubushobozi bw’u Rwanda mu gutabara no gukumira indwara hifashishijwe ubushakashatsi n’ubumenyi mu bya siyansi.


Imiyoborere ye mu rwego rw’ubuzima yashimangiwe nk’imwe mu nkingi zafashije u Rwanda gukomeza kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye, rushobora guhangana n’ibibazo bitandukanye no gutanga serivisi ku baturage.


Mu bandi bahatanye na Dr Sabin Nsanzimana harimo Ibrahima Sy, Minisitiri w’Ubuzima n’Isuku rusange muri Senegal; Ali Haji Adam Abubakar, Minisitiri w’Ubuzima na Serivisi z’Imibereho Myiza muri Somalia; Amr Mohamed Kandeel, Minisitiri wungirije w’Ubuzima mu Misiri; na Mohamed Yakub Janabi, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu Karere ka Afurika.


Amatora ari gukorwa binyuze ku rubuga rw’itora rya African Leadership Magazine Persons of the Year 2027. Ni mugihe ibirori byo gutanga ibi bihembo biteganyijwe ku wa 26 n’uwa 27 Gashyantare 2027, i Addis Ababa muri Ethiopia.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments