• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke, uri gusoza inshingano zo guhagararira igihugu cye mu Rwanda, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano n’ubufatanye ibihugu byombi bifitanye.

Ibi biganiro byabaye ku wa 23 Ugushyingo 2026, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Mu biganiro byabo, Perezida Kagame na Ambasaderi Manyeruke bagarutse ku mubano w’u Rwanda na Zimbabwe ukomeje kwaguka, ugaragarira mu masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byashyizeho umukono, ingendo z’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru ndetse no guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye.

Umubano w’u Rwanda na Zimbabwe ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo dipolomasi, ubucuruzi, uburezi, umutekano, ingufu n’iterambere ry’ubukungu.

Ku wa 6 Kanama 2025, u Rwanda na Zimbabwe byashyize umukono ku masezerano atanu y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, mu nama ya gatatu ya Komisiyo ihuriweho ishinzwe guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu byombi (Joint Permanent Commission on Cooperation – JPCC), yabereye i Kigali.

Ayo masezerano arebana n’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, guteza imbere urubyiruko, imikoranire hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, ingufu ndetse no guhanahana amakuru ya gasutamo.

Icyo gihe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Zimbabwe, Prof. Amon Murwira, bagaragaje ko ari ngombwa ko amasezerano yashyizweho umukono ahinduka ibikorwa bifatika bigirira akamaro abaturage.

Mu bijyanye n’uburezi, Zimbabwe yagize uruhare mu gufasha u Rwanda kongera ireme ry’uburezi binyuze mu kohereza abarimu n’inzobere mu burezi.

Kugeza mu mpera za 2025, Zimbabwe yari imaze kohereza mu Rwanda inzobere 297 mu burezi, zirimo abarimu bagiye gufasha mu mashuri nderabarezi, ay’imyuga n’ibindi bigo by’amashuri.

Ubufatanye muri uru rwego bugamije gusangira ubumenyi n’ubunararibonye, guteza imbere ubushobozi bw’abanyeshuri no kongera ireme ry’uburezi.

Ku wa 19 Ugushyingo 2026, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, na we yakiriye Ambasaderi Charity Manyeruke mu ruzinduko rwo kumusezeraho, baganira ku bufatanye mu burezi, by’umwihariko mu mashuri nderabarezi no guhanahana ubumenyi bw’abarimu.

Umubano w’ibihugu byombi wagiye urushaho gukomera binyuze mu ngendo n’ibiganiro by’abayobozi bakuru.

Muri Nzeri 2022, Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yasuye u Rwanda, aho yari yitabiriye inama ya Africa Green Revolution Forum.

Muri Mata 2023, Perezida Paul Kagame na we yasuye Zimbabwe, aho yitabiriye inama ya Transform Africa Summit yabereye i Victoria Falls.

Ku bijyanye n’ubucuruzi, Zimbabwe yagaragaje ubushake bwo kongera ibicuruzwa yohereza ku isoko ry’u Rwanda, birimo isukari n’imbuto za blueberries, ndetse hanagaragazwa amahirwe yo koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Gusoza inshingano kwa Prof. Charity Manyeruke bibaye mu gihe u Rwanda na Zimbabwe bikomeje kwagura ubufatanye, mu gihe Zimbabwe yateganyije kumusimbuza Helliate Rushwaya, wemejwe nk’uzahagararira icyo gihugu mu Rwanda.

Ambasaderi Manyeruke yari amaze imyaka irenga irindwi ahagarariye Zimbabwe mu Rwanda, akaba yari Ambasaderi wa mbere w’icyo gihugu ufite icyicaro i Kigali.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments