• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida Paul Kagame yasezeye kuri Fatmata Lovetta Sesay wari uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda, usoje inshingano yari amazemo imyaka ibiri.

Mu biganiro bagiranye, ku wa 23 Ugushyingo 2026, bagarutse ku bufatanye hagati y’u Rwanda na UNDP, by’umwihariko uruhare rw’iki kigo mu gushyigikira gahunda za Leta zigamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa birimo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, guteza imbere ba rwiyemezamirimo, kongera ubushobozi mu rwego rw’ingufu n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Fatmata Lovetta Sesay yatangiye guhagararira UNDP mu Rwanda muri Gicurasi 2024, asimbuye Maxwell Gomera.

Afite ubunararibonye bw’imyaka isaga 20 mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu, imari irambye, gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya politiki z’iterambere no gucunga imishinga.

Mbere yo kuza mu Rwanda, yakoze imirimo itandukanye muri UNDP, aho yabaye impuguke mu bukungu muri Ghana na Gambia, ndetse ahabwa inshingano z’ubuyobozi mu bihugu birimo Sudani y’Epfo, Eritrea, Botswana, Ethiopia, Haiti, Kenya, Liberia, Uganda na Zambia.

Sesay afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bw’iterambere (PhD), akaba afite n’ubumenyi mu by'amategeko n’ubukungu.

Yanabaye Umuhuzabikorwa w’agateganyo w’ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, inshingano zamuhaga uruhare mu guhuza ibikorwa by’inzego zitandukanye za Loni mu gushyigikira gahunda z’Igihugu.

Ubufatanye bwa UNDP n’u Rwanda bumaze imyaka 49

UNDP yatangiye gukorana n’u Rwanda mu 1977, aho kuva icyo gihe yagiye ifatanya na Guverinoma, abikorera, sosiyete sivile n’abaturage mu bikorwa bigamije kwihutisha iterambere.

Iyi mikoranire yibanda ku guteza imbere ubukungu, kurengera ibidukikije, imiyoborere myiza, uburinganire n’imibereho myiza y’abaturage.

Muri gahunda yayo y’imyaka 2025-2029, UNDP yashyize imbere gushyigikira ubukungu budaheza kandi bushobora guhangana n’imbogamizi, kurengera ibidukikije, guteza imbere imiyoborere no kongera uruhare rw’abagore n’urubyiruko mu iterambere.

Iyi gahunda ihuzwa na Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) n’Icyerekezo 2050.

Mu mishinga UNDP ifatanyamo n’u Rwanda harimo Aguka, igamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo, ndetse na Timbuktoo HealthTech Hub, yibanda ku guteza imbere udushya mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu rwego rw’ubuzima.

Iki kigo kandi gishyigikira ibikorwa byo guteza imbere ubutabera bukoresha ikoranabuhanga, uburinganire n’imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Gusoza inshingano kwa Fatmata Lovetta Sesay bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gukorana na UNDP mu mishinga igamije kwihutisha iterambere, guhanga imirimo no kongera amahirwe y’urubyiruko n’abagore mu bukungu bw’Igihugu.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments