• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi Kevin Kirezi  ukoresha izina  rya Ed Uno yatangaje ko afite icyifuzo cyo gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, barimo The Ben na Knowless Butera na Bruce Melodie mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye bya muzika no kurushaho kugera ku bakunzi b’umuziki.

Uyu musore  usanzwe akora  mu bijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli aho  ubu ari kwiga icyiciro cya gatatu  cya kaminuza  mu bijyanye nibyo akora mu kiganiro  yagiranye n’Umunyamakuru wacu yamugaragarije  ko gukorana n’aba bahanzi byaba ari amahirwe akomeye yo guhuza impano, ubunararibonye n’uburyo butandukanye bakoramo umuziki, bikavamo ibihangano bishya byaryohera abakunzi babo.

Yagize ati “ The Ben na Knowless Butera na Bruce Melodie  ni bamwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, bamaze imyaka myinshi bashimangira umwanya wabo binyuze mu bihangano byakunzwe n’abatari bake.

Ibi  yabitangaje ubwo yashyiraga hanze Indirimbo ye  ya Mbere  yise Hejuru nk’umuhanzi ufite inzozi  zo gukora cyane mu rwego rwo kuzamura Impano ye nubwo ashimangira ko akunda kugira imbogamizi mu gukora cyane umuziki kubera akazi ariko akaba yizera ko mu minsi ya vuba agiye gukora cyane  nyuma yaho nyinjiriye mu muziki bya kinyamwuga .

Tumubajije niba  nyuma yo kwifuza  gukorana nabo bahanzi bakomeye hano mu Rwanda  hari ibiganiro yaba yaratangiye nabo yasubije ko ari mu nzira zo kubegera akaganira nabo akareba ko  inzozi  afite zaba impamo.

Indirimbo Hejuru  ya Ed Uno yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Huybie muri Hi5 Studio ari nawe wayinonosoye mu gihe amashusho yakozwe na Director Regis .



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments