• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi Shukuru Nshimiye yinjiye ku mugaragaro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, atangirana indirimbo nshya yise “Ndengera”, yahurijemo ubutumwa bwo kwizera Imana n’umudiho wa Gakondo.

Uyu muhanzi mushya yahisemo gutangira urugendo rwe mu buryo budasanzwe, ashingira ku njyana gakondo nyarwanda ayihuza n’imicurangire igezweho, agamije kugeza ubutumwa bwa Gospel ku bantu benshi binyuze mu njyana itandukanye n’izo benshi basanzwe bamenyereye.

Shukuru avuga ko umuziki atari umwuga yahisemo gutyo gusa, ahubwo ko ari inzozi yari amaze igihe yifuza kugeraho. Mbere yo gutangira gushyira hanze ibihangano ku giti cye, yabanje kuririmba mu rusengero, aho yakuze akunda umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa BTN Rwanda  yasobanuye ko gukunda gusenga, kuririmba no guhimbaza Imana ari byo byamufashije gufata icyemezo cyo kwinjira muri Gospel.

Indirimbo ye ya mbere, “Ndengera”, ifite ubutumwa bushingiye ku kwizera Imana no kuyiringira mu bihe bikomeye. Yibutsa abantu ko nubwo bahura n’ibigeragezo bitandukanye mu buzima, bakwiye gukomeza kuyegera no kuyizera kuko ari yo soko y’ubutabazi.

Mu guhitamo injyana ya Gakondo, Shukuru agaragaza icyerekezo yifuza ko umuziki we uzagira. Intego ye ni ugukora ibihangano bifite umwimerere nyarwanda, ariko bikaba binahuye n’umuziki ugezweho kugira ngo bikundwe n’abakunzi b’injyana zitandukanye.

Uyu muhanzi kandi afite gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa bye, aho yatangaje ko ari gutegura izindi ndirimbo ndetse akaba anateganya gukorana n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda.

Yasabye abakunzi ba Gospel kumuba hafi no kumushyigikira muri uru rugendo rushya, agaragaza ko indirimbo “Ndengera” ari intangiriro y’ibindi bihangano byinshi ateganya kugeza ku bakunzi be.

Mu bijyanye n’ikorwa ry’iyi ndirimbo, amajwi yatunganyijwe na Producer Evydecks, amashusho akorwa na K Justin, naho ababyinnyi bagaragaramo ni abo mu Itorero Imena.

Binyuze muri uyu mushinga wa mbere, Shukuru Nshimiye yiyemeje kwagura umuziki wa Gospel awuhuza n’umuco nyarwanda, agaragaza ko injyana gakondo ishobora kuba inzira nziza yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batandukanye.


 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments