Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda – TI Rwanda), wagaragaje ko hari abaturage barenga 1,600 bakomeje guhura n’ibibazo by’akarengane, birimo kutishyurwa ingurane z’imitungo yabo yangijwe mu gihe cy’iyubakwa ry’ibikorwaremezo n’indi mishinga itandukanye.
Ibi byagarutsweho ku wa 24 Ugushyingo 2026, ubwo uyu muryango wamurikaga isesengura ku bibazo abaturage bahura na byo mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije. TI Rwanda yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2026 yakiriye ibirego 1,653, muri byo 1,575 byakiriwe binyuze mu mushinga wa ALAC, mu gihe 78 byakiriwe mu mushinga wa CCs.
Muri ibyo birego, 67 byari bifitanye isano n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije. Muri byo, 11 ni byo byari byarakemutse, mu gihe 56 byari bigitegereje igisubizo. Bimwe muri ibyo bibazo byari bimaze imyaka igera kuri ine bitarakemurwa n’inzego bireba.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yavuze ko hari abaturage bangirizwa imitungo mu gihe cyo gushyira mu bikorwa imishinga y’inyungu rusange, ariko ntibahabwe ingurane ikwiye nk’uko amategeko abiteganya.
Yatanze urugero ku mishinga y’amazi, amashanyarazi n’imihanda, agaragaza ko hari aho ibikorwa bikorwa bitabanje gukemura ikibazo cy’ingurane z’abaturage bagizweho ingaruka na byo.
Yongeyeho ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na bwo buri mu bitera abaturage ibibazo, kuko hari aho ibikorwa by’ubucukuzi byangiza imitungo yabo ndetse bikagera munsi y’imiturire yabo, bigatuma amazu asigara mu manegeka kandi ashobora no gusenyuka.
Mu bibazo byagaragajwe, abaturage 11 binubiye ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi bya REG, bavuga ko byangije imitungo yabo ariko ntibahabwe ingurane ikwiye. Muri bo harimo umuturage wo mu Karere ka Nyamagabe umaze imyaka ine ategereje kwishyurwa.
Ku rundi ruhande, abaturage bane bagaragaje ko imiyoboro y’amazi ya WASAC yanyujijwe mu masambu yabo ikayangiza, ariko ntibahabwe ingurane. Bavuze ko iki kibazo cyabaye mu 2022, bakizezwa ko bazishyurwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, ariko imyaka ine ikaba ishize batarabona amafaranga yabo.
TI Rwanda yanatangaje ko yakiriye ibirego 41 bifitanye isano n’inzu zasenywe cyangwa zangijwe n’imiyoboro y’amazi yashyizweho na WASAC.
Mu Karere ka Nyamasheke, hari abaturage binubiye abacukura kariyeri bangije imirima yabo, ku buryo batakibasha kuyihingamo, bakaba baratakaje umusaruro w’ibihingwa mu bihembwe bibiri by’ihinga.
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni icy’abaturage bangirijwe imyaka mu gihe cyo kubaka umuhanda Gicumbi-Ngondore. Bavuze ko nubwo mu mirima yabo hari hangijwe ibihingwa bitandukanye, igihe cyo kubishyura bahabwaga ingurane y’igihingwa kimwe gusa, bigatuma bumva ko batishyuwe hakurikijwe igihombo bagize.
Ku ruhande rw’Urwego rw’Umuvunyi, rwemeye ko ibibazo nk’ibi bibangamiye abaturage, ruvuga ko rugiye gukorana n’inzego bireba kugira ngo bishakirwe ibisubizo birambye.
Umuvunyi Wungirije ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa, Mukama Abbas, avuga ko abayobozi bakwiye kubazwa inshingano zabo, by’umwihariko mu gukemura ibibazo by’abaturage no kurengera uburenganzira bwabo.
Yasobanuye ko mu gihe Leta cyangwa ibindi bigo bishyira mu bikorwa imishinga remezo, abaturage bagomba guhabwa ingurane ikwiye ijyanye n’agaciro k’umutungo wabo ku isoko ry’igihe bishyurirwaho.
Mukama yavuze ko agiye kuganira n’inzego za REG na WASAC ku bibazo by’abaturage bamaze imyaka ine batarishyurwa, kugira ngo harebwe uko byakemuka.
Yagize ati: “Tugomba kuzabaza inzego za REG na WASAC, nabyanditse tuzaganira kugira ngo ibyo bibazo bikemuke kuko nabonye bimaze imyaka ine.”
Yasabye kandi abategura n’abashyira mu bikorwa imishinga remezo kujya bamenyesha abaturage hakiri kare ibikorwa biteganyijwe gukorerwa mu duce batuyemo, bakagira uruhare mu gutanga ibitekerezo no kugaragaza ibibazo bishobora kuvuka.
Ibi bigamije gutuma ibikorwa by’iterambere rusange bikorwa hubahirizwa amategeko, uburenganzira bw’abaturage n’indishyi zikwiriye ku bangirijwe imitungo yabo.