Madamu wa
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump, yazengurutse igare
ryari ritwaye igiti cya Noheli kugira ngo akirebe neza, mbere yo gusuhuza
umuryango wa Chapman, ufite ikigo cya Silent Night Evergreens giherereye muri
Leta ya Wisconsin, ari na wo watanze igiti kizakoreshwa mu birori bya Noheli
muri White House uyu mwaka.
Nyuma yo
gufata amafoto no kuganira n'uwari utwaye igare, Melania Trump yabwiye
abanyamakuru ko ashimira Imana kuba afite umuryango ndetse n'ubuzima bwiza.
Yanifurije Abanyamerika bose n'abandi bantu Noheli nziza.
Iki giti
kizashyirwa kandi gitegurwe mu cyumba cya Blue Room, kimwe mu byumba by'ingenzi
bikoreshwa mu kwakira abantu muri White House, ari na ho gikunze gushyirwa mu
gihe cy'iminsi mikuru ya Noheli.
Kwakira iki
giti ni umuhango ngarukamwaka usanzwe utangiza ku mugaragaro imyiteguro
y'ibirori bisoza umwaka muri White House.
Uyu muhango
kandi uba umwanya wo kugaragaza ubuhanga n'ubwitange bw'abahinzi n'abatunganya
ibiti bya Noheli bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagira uruhare mu gutuma
ibirori by'impera z'umwaka birushaho kugira umwihariko.