?
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye Abanyarwanda baba muri Ethiopia gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, babinyujije mu gushora imari, gukoresha ubumenyi bafite no guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.
Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 24 Ugushyingo 2026, ubwo yahuraga n’Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia, aho ari mu ruzinduko rwo kwitabira Inama Mpuzamahanga ya Gatanu yiga ku Buzima Rusange muri Afurika (CPHIA 2026).
Muri icyo gikorwa Minisitiri w’Intebe yari kumwe n’abandi bayobozi b’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Maj. Gen. (Rtd) Charles Karamba.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva yashimiye Abanyarwanda baba muri Ethiopia uruhare bagira mu iterambere ry’u Rwanda, abasaba gukomeza gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bafite mu bikorwa bigamije guteza imbere Igihugu.
Yabasabye kandi gufata iya mbere mu gushora imari mu Rwanda, kugira ngo bagire uruhare mu kongera amahirwe y’ishoramari, guteza imbere ubukungu no gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Ethiopia.
Uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu iterambere ry’Igihugu rugaragarira mu bikorwa bitandukanye, birimo kohereza amafaranga mu miryango yabo, gushora imari mu Rwanda no gukoresha ubumenyi bungukiye mu bihugu batuyemo.
Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igaragaza ko mu 2025 Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu Rwanda amafaranga angana na miliyoni 640 z’amadolari ya Amerika, avuye kuri miliyoni 379 z’amadolari yoherejwe mu 2021.
Iyi mibare igaragaza izamuka ry’amafaranga yinjira mu Rwanda aturutse ku Banyarwanda baba mu mahanga, akaba ari kimwe mu bigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye Abanyarwanda baba muri Ethiopia gushora imari mu Rwanda
Like This Post? Related Posts