?
Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako irimo amaduka atatu mu Mujyi wa Kayonza, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026, ihitana ibicuruzwa byose byari biyarimo, nubwo nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke.
Iyi nkongi yadutse ahagana saa kumi n'imwe za mu gitondo, nk’uko umwe mu bayibonye yabitangaje. Amakuru atangazwa na BWIZA avuga ko Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi no gutabara (Fire and Rescue Brigade) ryatabaye, ribasha kuzimya umuriro utarakwira mu bindi bice.
Nubwo amaduka yose uko ari atatu yangijwe n'iyi nkongi, nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo agire ibikomere. Gusa, ibicuruzwa byari muri ayo maduka byangiritse burundu, bikaba bishobora guteza igihombo gikomeye ba nyirayo.
Kugeza ubu, icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana, ndetse nta makuru arambuye aratangazwa ku gaciro k'ibyangiritse.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n'ikibazo cy'inkongi z'umuriro zimaze kwibasira inyubako z'ubucuruzi, inganda n'ibindi bikorwa bitandukanye.
Imibare yatangajwe na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko hagati ya Mutarama 2021 na tariki ya 19 Ugushyingo 2026, mu Rwanda habaye inkongi z'umuriro 1.331.
Izo nkongi zangije inzu zigera ku 1.200, izindi umunani zirasenyuka burundu. Zanasize zangiritse inganda 27, ibyumba by'amashuri 38, amasoko 11, ibiro icyenda n'ibigo nderabuzima bitatu.
Ikibazo cy'inkongi cyarushijeho kugaragara mu 2026, kuko kugeza ku wa 19 Ugushyingo uwo mwaka hari hamaze kubarurwa inkongi 246, mu gihe umwaka wa 2025 wose wari wararangiye habaye 171.
Mu rwego rwo gukumira izindi nkongi, Polisi y'u Rwanda n'izindi nzego za Leta zatangije ubukangurambaga bugamije kongerera abaturage ubumenyi ku mpamvu zitera inkongi, uko bazikumira n'uko bitwara igihe zibaye.
Ubu bukangurambaga bwibanda cyane ku bacuruzi, abakorera mu magakiriro, abacuruza mu masoko, abayobozi b'inyubako z'ubucuruzi n'abandi bakora ahantu hahurira abantu benshi.
Inzego zishinzwe ubutabazi zigaragaza ko imwe mu mpamvu zishobora gutera inkongi ari imiyoboro y'amashanyarazi idakozwe neza, gukoresha ibikoresho by'amashanyarazi bitujuje ubuziranenge no kutagira ibikoresho bihagije byo kuzimya umuriro.
Abaturage, cyane cyane abakora ibikorwa by'ubucuruzi, barasabwa kugenzura buri gihe imiyoboro y'amashanyarazi, kugira kizimyamwoto zikora kandi ziri ahantu hagaragara, kwirinda kurundanya ibikoresho bishobora gufatwa n'umuriro no guteganya inzira zo gusohoka mu gihe habaye impanuka.
Like This Post? Related Posts