Abakoresha telefone ngendanwa mu Rwanda bagiye kubona amahirwe yo guhindura ikigo cy’itumanaho badatakaje nimero bamaze igihe bakoresha, nyuma y’uko gahunda yo kwimura nimero hagati y’ibigo by’itumanaho (Mobile Number Portability – MNP).
Iyi gahunda izafasha umukiliya wa MTN Rwanda kwimukira muri Airtel Rwanda cyangwa akava muri Airtel akajya muri MTN, agakomeza gukoresha nimero ye isanzwe, atiriwe agura indi nshya cyangwa ngo ahindure nimero azwiho n’inshuti, abo mu muryango ndetse n’abo bakorana.
Iyi ngingo yatangajwe mu myanzuro y'Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Ugushyingo 2026, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Nk’uko byatangajwe nyuma y’iyo nama, iyi gahunda igamije kongerera abakiliya uburenganzira bwo guhitamo ikigo kibaha serivisi zinoze, guteza imbere irushanwa hagati y’ibigo by’itumanaho no gufasha abaturage kubona serivisi zihendutse kandi ziboneye.
Uko umuntu azajya yimura nimero ye
Umuntu uzifuza kuva kuri MTN akajya muri Airtel, urugero, azajya asaba kwimurirwa nimero ku kigo gishya ashaka gukoresha.
Azatanga icyangombwa kimuranga, yuzuze ifishi isaba kwimura nimero, anemeze ko ari we uyikoresha binyuze mu butumwa bugufi (SMS) bwo kwemeza uburenganzira kuri iyo nimero. Nyuma yo kugenzura ibisabwa no kwemeza ubusabe, nimero izahuzwa na SIM Card nshya y’ikigo yahisemo, atangire gukoresha serivisi zacyo.
Amabwiriza yashyizweho n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ateganya ko kwimura nimero bigomba kurangira mu gihe kitarenze umunsi umwe w’ikorwa ry'iyo gahunda, uhereye igihe ubusabe bwemejwe bugashyikirizwa ikigo umukiliya avuyemo.
Ese kwimura nimero bizajya bitangirwa amafaranga?
Amabwiriza ya RURA ateganya ko ikigo umukiliya avuyemo n’icyo ajyamo bitazajya bimwishyuza amafaranga yo kwimura nimero.
Gusa, hashobora kubaho amafaranga yo guhabwa SIM Card nshya, atarenze ayo kwishyura SIM Card yasimbuwe. Ibi bivuze ko umukiliya atazajya ahagarikwa no gutinya ikiguzi cyo kwimura nimero igihe ashaka guhindura ikigo cy’itumanaho.
Amafaranga yo kuri Mobile Money n'amapaki ya internet bizagenda bite?
Kimwe mu bibazo by'ingenzi abakoresha iyi serivisi bashobora kwibaza ni ukumenya uko bizagenda ku mafaranga yabo ari kuri Mobile Money, amafaranga yo guhamagara ndetse n'amapaki ya internet.
Mu itangazo ryakurikiye Inama y’Abaminisitiri, hagaragajwe ko iyi gahunda izafasha abakiliya kugumana nimero zabo ndetse na konti za Mobile Money.
Icyakora, amabwiriza ya RURA asobanura ko kwimura nimero bitavuze ko serivisi zose z’ikigo umukiliya avuyemo zimukana na we. Amafaranga asigaye yo guhamagara, ubutumwa butaratanzwe n’izindi serivisi zimwe na zimwe bishobora gutakara.
Bityo, abakiliya bazasabwa kubanza kumenya neza uko amafaranga ari kuri konti zabo, amapaki ya internet n'izindi serivisi bazagenda bazikoresha nyuma yo kwimura nimero, hakurikijwe amabwiriza azashyirwa mu bikorwa.
Ni ryari umuntu ashobora kwangirwa kwimurirwa nimero?
Nubwo iyi gahunda izorohereza abakoresha telefone, hari ibisabwa kugira ngo ubusabe bwemerwe.
Mu mpamvu zishobora gutuma nimero itimurwa harimo kugira umwenda wemewe utarishyurwa mu kigo umuntu ashaka kuvamo, kuba nimero itarigeze ikoreshwa mu guhamagara bwa mbere ku bakoresha umurongo wishyurwa mbere, cyangwa kuba nimero iri mu gihe cyo kutemererwa kwimurwa bitewe n'amategeko agenga iyo serivisi.
Ikindi ni uko umuntu agomba kuba afite ibyangombwa byemewe kandi bikaba bihura n'amakuru yanditse kuri nimero ye.
Irushanwa hagati ya MTN na Airtel rishobora kwiyongera
Iyi gahunda ishobora guhindura isura y'isoko ry'itumanaho mu Rwanda, kuko ibigo bizajya bihatanira abakiliya bidashingiye gusa ku kuba umuntu afite nimero y'ikigo runaka. Ahubwo bizasabwa kunoza serivisi, kwagura imiyoboro, kongera umuvuduko wa internet no gushyiraho ibiciro bihangana kugira ngo abakiliya bakomeze kubigana.
Imibare ya RURA igaragaza ko kugeza muri Kamena 2026, u Rwanda rwari rufite imirongo ya telefone igera kuri miliyoni 14,5 yakoraga. Muri yo, MTN yari ifite 65,8% by'isoko, mu gihe Airtel yari ifite 34,2%.
Iyi mibare igaragaza uburemere bw'irushanwa hagati y'ibigo byombi n'impamvu gahunda yo kwimura nimero ishobora kugira uruhare mu guhindura uburyo bitanga serivisi. U Rwanda rwari rwarashyizeho amabwiriza agenga kwimura nimero mu Ugushyingo 2024, binyuze mu mabwiriza ya RURA No 019/R/ICT/RURA/2024.
Icyakora, kuba iyi ngingo yaragejejwe ku Nama y’Abaminisitiri mu Ugushyingo 2026 byongeye kugaragaza intambwe iri guterwa mu gushyira iyi gahunda mu bikorwa. Kugeza ubu, itangazo ry'Inama y'Abaminisitiri ntiryagaragaje itariki nyayo iyi serivisi izatangiriraho ku bakiliya bose.