• Ubuzima / INDWARA

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Umubyeyi witwa Nirere Jeanne utuye mu mujyi wa Kigali akarere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya akagari ka Musezero ratabariza umwana we wenda ri mu buzima butoroshye nyuma yo kubagwa mu mugongo.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na BTN , Uyu mubyeyi wabana batatu, avuga ko guhangayika kwe kwatangiye ubwo yabyaraga uyu mwana wumuhungu ku itariki ya 08 Werurwe 2023 noneho abaganga bakora ku bitaro byIkigo Nderabuzima cya Kagugu bamubwira ko umwana we yavukanye ikibazo cyikibyimba kiri mu mugongo.

Nyuma yo gusangana umwana we ubwo burwayi, nyuma yiminsi itatu avutse, Ubuyobozi bwibitaro bwafashe umwanzuro wo kumwohereza ku bindi bitaro bikorera mu karere ka Gakenye bya Ruri kugirango umwana abagwe neza icyo kibyimba.


Bitewe nuburibwe umwana yari afite, nyina yahise amujyana yo arwarirayo noneho nyuma yibyumweru bibiri arabagwa kandi neza ariko bimuviramo ubundi burwayi bwamumugaje amaguru.

Umuganga winzobere wabaze uyu mwana, yabwiye NIRERE ko amusubiza mu rugo umwuna agakirirayo ndetse kandi iko indodo afiite zizivanamo nkuko byanagenze.

Bitewe nicyiciro cya III yari arimo cyubudehe byatumye agira ubwo bwo kujya kwaka ubufasha.
Gusa nyuma yo kubona ubuzima bwumwana bukomeje kujya mu mazi abiri yamusubije kwa muganga bamubwira ko abonye amafaranga ahagije bamuvura ubwo burwayi bwamumugaje amaguru bugakira.

Telephone ya NIRERERE ni 0786963638

Amashusho agaragaza akababaro uyu muturage afite

Ni inkuru ya NGABONZIZA Remy/BTN TV

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments