Muri Cuba habereye umuhango wo kwibuka imyaka 10 ishize
Fidel Castro, wahoze ari Perezida w'iki gihugu akaba n'umwe mu bayoboye Impinduramatwara
ya Cuba, atabarutse.
Uyu muhango
wabereye ku ngazi za Kaminuza ya Havana ku wa 26 Ugushyingo 2026, witabirwa na
Perezida wa Cuba, Miguel Díaz-Canel, abayobozi batandukanye, imiryango ya Fidel
Castro ndetse n'urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye by'igihugu.
Uyu muhango
wari uteganyijwe kuba ku wa 25 Ugushyingo, ari na bwo hizihizwaga imyaka 10
ishize Fidel Castro yitabye Imana mu 2016, ariko usubikwa kubera ibihe bibi
by'ikirere byari byagaragaye mu murwa mukuru Havana.
Mu bikorwa
byaranze uyu muhango harimo kwerekana filime mbarankuru zivuga ku buzima bwa
Fidel Castro n'uruhare yagize mu mateka ya Cuba, ndetse n'ibikorwa by'ubuhanzi
birimo imbyino, indirimbo n'ibindi bigamije kumwibuka.
Meyvis
Estévez, uyobora Urugaga rw'Urubyiruko rw'Abakomunisiti muri Cuba, mu ijambo
rye yavuze ko urubyiruko rufite inshingano zo gukomeza umurage wa Fidel Castro
binyuze mu bikorwa byarwo bya buri munsi.
Yagaragaje
ko gukomeza umurage we bitagomba kugarukira ku kumwibuka gusa, ahubwo ko
bikwiye kugaragarira mu kwiga, gukora no kugira uruhare mu iterambere
ry'igihugu.
Fidel Castro
yayoboye Impinduramatwara ya Cuba yagejeje ubutegetsi ku mpinduka mu 1959,
nyuma aza kuyobora iki gihugu mu gihe cy’imyaka igera kuri 50. Yitabye Imana ku
wa 25 Ugushyingo 2016 afite imyaka 90.
Kwibuka
imyaka 10 ishize atabarutse bibaye mu gihe Cuba inahimbaza imyaka 100 yari kuba
yujuje avutse, kuko Fidel Castro yavutse ku wa 13 Kanama 1926.
Uyu mwaka wa
2026 waranzwe n'ibikorwa bitandukanye byo kumwibuka, birimo ibiganiro,
imurikabikorwa, kwerekana filime n'ibitaramo byateguwe muri Cuba no mu bindi
bihugu.
Umurage wa
Fidel Castro uracyavugwaho byinshi ku rwego mpuzamahanga, bitewe n'uruhare
yagize mu mateka ya Cuba, politiki mpuzamahanga n'imibanire y'iki gihugu
n'ibindi bihugu.