Inama
y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2026, iyobowe na
Perezida Paul Kagame, yagejejweho gahunda y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rizwi
nka Mobile Number Portability (MNP); aho rizatuma umuntu ashobora kwimuka mu
kigo cy’itumanaho akajya mu kindi, atiriwe ahindura nimero ya telefone
asanganywe.
Iyi gahunda
izafasha abakoresha telefone ngendanwa guhindura ibigo by’itumanaho bakorana na
byo, ariko bagumane nimero zabo ndetse na konti bakoresha mu kubitsa no
kohererezanya amafaranga kuri telefone.
Bisobanuye
ko umuntu ashobora kuba afite nimero itangirwa na 078, ariko akaba umukiliya wa
Airtel cyangwa afite itangirwa na 073, akaba umukiliya wa MTN.
Ni impinduka
zitazagarukira ku guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi, kuko zishobora no
guhindura imikorere y’isoko ry’itumanaho n’irya serivisi z’imari mu Rwanda.
Ubundi
nimero ya telefone ikora ite?
Kugira ngo
umuntu yumve neza iri koranabuhanga, ni ngombwa kubanza gutandukanya ibintu
bitatu: nimero ya telefone, ikarita ya SIM n’umuyoboro w’itumanaho.
Nimero ya
telefone ni imibare abandi bakoresha kugira ngo baguhamagare cyangwa
bakoherereze ubutumwa. Ikarita ya SIM, yo ni agace gashyirwa muri telefone,
gafasha ikigo cy’itumanaho kukumenya no kukwemerera gukoresha umuyoboro wacyo.
Muri iyo
karita haba harimo amakuru yihariye atuma ikigo cy’itumanaho kimenya umukiliya,
serivisi yemerewe gukoresha n’uburyo zamugeraho.
Umuyoboro
w’itumanaho, wo ugizwe n’ibikoresho bitandukanye birimo iminara y’itumanaho,
mudasobwa n’izindi mashini zituma abantu bashobora guhamagarana, kohererezanya
ubutumwa n’amafaranga no gukoresha internet.
Mu Rwanda,
abantu benshi bamenyereye ko iyo babonye nimero itangirwa na 078 cyangwa 079,
bahita bamenya ko ari iya MTN, mu gihe itangirwa na 072 cyangwa 073 bayihuza na
Airtel ; ibi bishingiye ku buryo nimero zagiye zigabanywa ibigo by’itumanaho.
Icyo
ikoranabuhanga rishya rizahindura ni uko nimero itazongera kuba ikimenyetso
gihagije cyo kumenya ikigo cy’itumanaho umuntu akorana na cyo ; kuko umuntu
azashobora guhindura ikarita ya SIM n’umuyoboro akoresha, ariko imibare igize
nimero ya telefone ye ntihinduke.
Bizagenda
bite kugira ngo uhamagaye nimero ya MTN telefone isonere kuri Airtel?
Mu mabwiriza
agenga iyi gahunda, Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwagaragaje ikoranabuhanga
rizakoreshwa kugira ngo ibi bishoboke ; ahazakoreshwa uburyo bwiswe All Call
Query (ACQ).
Mu magambo
yoroshye, ni uburyo butuma mbere y’uko telefone y’umuntu ihamagawe isona, ikigo
cy’itumanaho kibanza kugenzura umuyoboro nimero ye ibarizwamo.
Hazaba hari
ububiko rusange bw’amakuru bwiswe Central Reference Database (CRDB), buzaba
burimo amakuru agaragaza ikigo cy’itumanaho buri nimero ibarizwamo; bukazaba
bumeze nk’igitabo kinini cy’ikoranabuhanga kirimo nimero za telefone
n’imiyoboro zikorera kuri yo.
Urugero,
niba nimero yawe itangirwa na 078, ukava muri MTN ukajya muri Airtel, amakuru
ari muri ubwo bubiko azahindurwa, agaragaze ko iyo nimero isigaye ikorera ku
muyoboro wa Airtel.
Buri kigo
cy’itumanaho kizaba gifite kopi y’amakuru ari muri ubwo bubiko, kugira ngo
gishobore kumenya aho cyohereza amajwi cyangwa ubutumwa bugufi.
Igihe umuntu
azaba aguhamagaye, ikigo akoresha kizajya kigenzura ayo makuru, kimenye
umuyoboro ubarizwamo maze kikoherezeho amajwi y’uwo muntu; aho ibi byose
bizakorwa n’imashini mu buryo bwikora, ku buryo umuntu uguhamagaye atazasabwa
kugira icyo ahindura.
RURA
iteganya ko ubu buryo buzacungwa n’urwego rwihariye rwiswe Number Portability
Clearinghouse (NPC), ruzaba rushinzwe guhuza ibigo by’itumanaho no gukurikirana
uko nomero zimurwa.
Ikigo
nyamukuru kizabika aya makuru kizaba kiri i Kigali, hakazaba n’ikindi
kizifashishwa mu gihe icya mbere kigize ikibazo, kugira ngo serivisi
z’itumanaho zidakomwa mu nkokora.
Umuntu
ushaka kuva muri MTN akajya muri Airtel azabigenza ate?
Mu mabwiriza
RURA yashyizeho ku wa 13 Ugushyingo 2024, yagaragaje inzira umuntu wifuza
kwimukira mu kindi kigo cy’itumanaho azanyuramo.
Urugero,
niba umuntu asanzwe akoresha MTN akaba ashaka kwimukira muri Airtel, azagana
Airtel, agaragaze ko ashaka kuba umukiliya wayo ariko akagumana nimero
asanganywe.
Azerekana
icyangombwa kimuranga, yuzuze inyandiko isaba kwimura nimero ye, anemerere
Airtel kumukorera ibijyanye no gusesa amasezerano yari afitanye na MTN yo
gukoresha umuyoboro wayo.
Umukiliya
azasabwa kandi kohereza ubutumwa bugufi yifashishije nimero ashaka kwimura,
kugira ngo hemezwe ko ari we uri gusaba iyo serivisi.
Ubwo butumwa
buzoherezwa ku buntu, ku buryo n’umuntu udafite amafaranga yo guhamagara muri
telefone ye azashobora kubwohereza.
Ubusabe bwe
buzanyuzwa mu buryo buhuza ibigo by’itumanaho, MTN igenzure niba nta nzitizi
ihari yatuma iyo nimero itimurwa.
Nibimara
kwemezwa, Airtel izahuza nimero y’uwo mukiliya n’ikarita nshya ya SIM, amakuru
ari mu bubiko rusange avugururwe, nimero itangire gukorera ku muyoboro wa
Airtel, naho ikarita ya SIM ya MTN yari asanganywe izahagarika gukora kuri iyo
nimero; ni mu gihe muri ibyo byiciro, umukiriya azajya ahabwa ubutumwa bugufi
bumumenyesha aho ubusabe bwe bugeze.
RURA
yateganyije ko iki gikorwa kigomba gukorwa mu gihe gito gishoboka, kugira ngo
umukiriya atabangamirwa; aho ikigo umukiriya ashaka kuvamo kizaba gifite
amasaha atarenze ane y’akazi yo kugenzura no kwemeza ubusabe bwe.
Ikigo
yimukiramo na cyo kizaba gifite amasaha atarenze ane nyuma yo kwemezwa
k’ubusabe, kugira ngo gitangize serivisi kuri iyo nimero.
Ibi byiciro
byombi bishobora kumara amasaha umunani, nubwo igihe cyose cyo kwimura nimero
gishobora guterwa n’amasaha ubusabe bwatangiweho n’izindi ntambwe zo
kubugenzura.
RURA
yateganyije kandi ko umukiriya afite uburenganzira bwo guhabwa indishyi mu gihe
kwimura nimero ye byakererewe kurenza igihe cyagenwe.
Kwimura
nimero ukayivana mu kigo kimwe cy’itumanaho uyijyana mu kindi bizajya bikorwa
ku buntu.
Hari impamvu
zihariye zishobora gutuma ubusabe bwo kwimura nimero butemerwa, zirimo kuba
umukiriya afite imyenda yagenwe atarishyura ikigo cy’itumanaho, kuba nimero
ashaka kwimura itagikora cyangwa kuba yaramenyekanishijwe ko yibwe cyangwa
yatakaye.
Bizagendekera
bite amafaranga umuntu afite kuri Mobile Money?
Iki ni kimwe
mu bice by’ingenzi by’iyi gahunda, kuko mu Rwanda telefone itakiri igikoresho
cyo guhamagara no kohereza ubutumwa gusa, ahubwo yanabaye uburyo bwo kubika
amafaranga, kwishyurana, kwizigamira no kubona inguzanyo.
Urugero,
umuntu ashobora kuba afite 500.000 Frw kuri konti ye ya MTN MoMo, ariko akaba
ashaka kwimukira ku muyoboro wa Airtel kubera ko afite internet ikora neza aho
atuye.
Ikibazo ni
ukumenya niba uwo muntu azashobora gukomeza gukoresha amafaranga ye kuri MTN
MoMo, nubwo atagikoresha umuyoboro wa MTN.
Kugira ngo
umuntu yumve neza iki kibazo, ni ngombwa kumenya ko amafaranga abitse kuri
Mobile Money ataba abitse ku ikarita ya SIM cyangwa muri telephone, ahubwo aba
yanditswe kuri konti y’umukiriya iri muri sisitemu y’ikigo gitanga serivisi
z’imari.
Ni na yo
mpamvu iyo umuntu atakaje telefone ye, amafaranga yari afite kuri Mobile Money
adahita abura, ndetse iyo yongeye kubona SIM Card iriho nimero ye, ashobora
kongera kubona konti ye n’amafaranga yari ayifiteho.
Amabwiriza
ya RURA agaragaza ko umuntu uzimuka ashobora gutakaza serivisi zimwe yari
asanganywe ndetse ko amafaranga yo guhamagara yari asigaranye atazimukana na
we.
Ku bijyanye
na internet yari yaraguze, kwimura nimero ubwabyo ntibisobanuye ko amapaki ya
internet y’ikigo kimwe azahita akoreshwa mu kindi.
Umukiliya
azaba agiye gukoresha serivisi z’ikigo gishya, ibiciro byacyo n’amapaki yacyo.
Uburyo bwo
kwimura nimero za telefone abantu bagumana izo basanganywe busanzwe bukoreshwa
mu bihugu byinshi ku Isi; aho nko muri Afurika buri mu bihugu birimo Kenya,
Ghana, Nigeria na Afurika y’Epfo.