?
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Burundi (CENI) yanze kwemeza dosiye ya kandidature ya Agathon Rwasa, wahoze ayobora ishyaka CNL, mu bakandida bazahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027. Ni mu gihe muri rusange abantu 10 bari batanze dosiye zo kwiyamamaza, 7 ni bo bemerewe, mu gihe abandi batatu barimo Rwasa batemewe.
Mu bakandida bemerewe harimo Perezida uriho ubu, Evariste Ndayishimiye, uzahagararira CNDD-FDD, Nestor Girukwishaka wa CNL, Abel Gashatsi wa UPRONA, Gabriel Banzawitonde wa APDR, Francis Rohero wa FPI, hamwe n'abigenga Dieudonné Nahimana na Padiri Abel Nduwimana.
Impamvu nyamukuru yatumye dosiye ya Rwasa yangwa ni uko atagaragaje icyemezo cyemeza ko amaze nibura imyaka ibiri atari mu ishyaka rya politiki iryo ari ryo ryose, nk'uko CENI ibisobanura ishingiye ku mategeko agenga amatora. Rwasa we yari yashyikirije komisiyo icyemezo kigaragaza ko atakiri mu buyobozi bwa CNL, ariko CENI ivuga ko icyo cyemezo kidahagije.
Ibi bifitanye isano n'amakimbirane amaze igihe hagati ye n'ubuyobozi bushya bwa CNL, nyuma y'uko Nestor Girukwishaka amusimbuye mu buyobozi bw'iryo shyaka muri Werurwe 2024. Rwasa yakomeje kujuririra icyemezo cyo kumukura ku buyobozi bwaryo.
Amatora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe ku wa 03 Gicurasi 2027. Rwasa ni umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa CNDD-FDD, ndetse yari yahanganye na Evariste Ndayishimiye mu matora yo mu 2020, aho yagize amajwi menshi amukurikiye.
Kwimwa uburenganzira bwo kwiyamamaza bishobora gukomeza guteza impaka ku bisabwa kugira ngo umukandida wigenga yemererwe guhatanira kuyobora u Burundi. ceniburundi.
Kandidatire ya Agathon Rwasa yanzwe kubera kutagaragaza icyangombwa cyerekana ko nta shyaka abarizwamo
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Burundi (CENI), Prosper Ntahorwamiye, avuga ko ibyangombwa bya Agathon Rwasa bituzuye