• Amakuru / MU-RWANDA

Ifoto ya AI

Mu gihe bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda bavuga ko bagorwa no kubona ibiribwa bihagije nyuma y’igihe cy’imvura nke, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ibiciro byakomeje kuzamuka cyane mu 2026, by’umwihariko iby’ibiribwa. Mu Ukwakira 2026, ibiciro ku rwego rw’igihugu byari byazamutseho 26.5% ugereranyije n’ukwezi nk’uko muri 2025, ni mu gihe mu cyaro iri zamuka ryageze kuri 31.3%.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igaragaza ko igitutu ku itangwa ry’ibiribwa, gifitanye isano n’ikirere kitagenze neza cyagize ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi, cyagize uruhare mu kuzamuka kw’ibiciro. Ibi bibazo byongera kwibaza ku buryo ingo zifite amikoro make zibasha guhangana n’izamuka ry’ibiciro, ndetse no ku ngamba zirambye zo kongera umusaruro w’ibiribwa.

“Wandodeye nabi iraturembeje”: Abaturage bavuga ko kubona ibiribwa bikomeje kubagora

Hirya no hino mu Rwanda, hari abaturage bagaragaza impungenge z’uko kubona ibiribwa bihagije bikomeje kubagora. Bamwe bavuga ko imvura itaguye uko bari bayiteze, imyaka bahinze ikuma batarabona umusaruro, ibintu bavuga ko byagize ingaruka ku mibereho y’imiryango yabo.

Ku wa 23 Ugushyingo 2026 abatuye mu karere ka Nyagatare babwiye BTN TV imiterere y’iki kibazo basaba Leta kubatabara, harimo Umuturage wagize ati:

“Iyi nzara yitwa ‘Hagararawumve’, abandi bayita ‘Nzaramba’, ‘Wandodeyenabi’, ‘Muhinzuramwaye’ n’andi mazina. Izuba ryahereye mu kwezi kwa Gatandatu, hagwamo akavura gake. Dutera ibigori biruma n’ibishyimbo byarumye neza. Hari inzara. Mudutabare, Wandodeye nabi iraturembeje.”

Undi muturage na we yagize ati: “Turasaba nyine ko baduha imfashanyo kuko inzara ni yose. Urabona se mu mirima hari n’aho wabona agatonore?”

Undi ati: “Ni amazina menshi bahimbye iyi nzara. Kimwe n’uko ubu bwakwira ntariye, nkaryama n’abana tugasinzira tugatuza.”

Ubu buhamya bugaragaza uburyo bamwe mu baturage babona ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ndetse ko gikomeje kubagiraho n’ingaruka zikomeye mu mibereho yabo. Icyakora, kugira ngo hamenyekane ubukana bw’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa biba bisaba kubigereranya n’imibare itangazwa n’inzego zemewe za Leta zibishinzwe.

Ni muri urwo rwego tugiye kurebera iri zamuka ry’ibiciro mu mibare itangazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), Banki nkuru y’u Rwanda ndetse tukanifashisha ibisubizo bitangazwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI).

Imibare ya NISR: Ibiciro ku rwego rw’igihugu byazamutseho 26.5%

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku gipimo cy’ibiciro ku masoko, izwi nka Consumer Price Index (CPI), yasohotse ku wa 10 Ugushyingo 2026, igaragaza ko ibiciro ku rwego rw’igihugu byazamutseho 26.5% mu Ukwakira 2026 ugereranyije n’Ukwakira 2025.

Iyo mibare igaragaza itandukaniro rikomeye hagati y’icyaro n’imijyi. Mu cyaro, ibiciro byazamutseho 31.3% mu mwaka umwe, mu gihe mu mijyi byazamutseho 19.5%.

Ibi bivuze ko igipimo cy’izamuka ry’ibiciro mu cyaro cyari hejuru y’icyo mu mijyi ho 11.8 ku ijana. Mu kwezi kumwe gusa, ni ukuvuga Ukwakira ugereranyije na Nzeri 2026, ibiciro mu cyaro byazamutseho 8.6%, mu gihe mu mijyi byazamutseho 3.3%.


Mu cyaro ni ho hagaragara izamuka ry'ibiciro rikomeye ugereranyije no mu mijyi


Aha ariko ntibivuga ko buri gicuruzwa cyazamutseho 31.3% cyangwa ko buri rugo rwose rwo mu cyaro rwahuye n’izamuka ringana gutyo ahubwo bigaragaza gusa impinduka z’igipimo rusange cy’ibiciro zikaba ari n’impinduka ziboneka iyo hagereranyijwe igitebo cy’ibicuruzwa cyangwa serivisi NISR ikoresha mu bushakashatsi bwayo bwa CPI.

Uko izamuka ry’ibiciro ryihuse mu 2026

Imibare ya NISR igaragaza ko izamuka ry’ibiciro ku rwego rw’igihugu ryagiye ryihuta uko amezi yagiye akurikirana ariko haza kubaho kwihuta cyane mu gihembwe cya gatatu mu gice cy’igihembwe cya kane byose bya 2026 kuko nko kuva muri Nzeri kugeza mu Ukwakira 2026, igipimo cy’izamuka ry’ibiciro cyavuye kuri 20% kigera kuri 26.5%.


Igihembwe cya gatatu n'igice cy'icya kane ni byo bigaragaza itumbagira ridasanzwe ry'ibiciro


Ibi ni ibintu bikomeye cyane kuko iyo ibiciro bizamutse mu gihe gito ku muvuduko nk’uyu, ingo zishobora guhura n’imbogamizi zo guhuza amafaranga zinjiza n’ibyo zikeneye kugura. Ku miryango ikoresha igice kinini cy’amafaranga yayo mu kugura ibiribwa, igitutu gishobora kurushaho kwiyongera.

Ibiribwa n’imboga biri mu byazamutse cyane

NISR igaragaza ko ibiribwa cyane cyane imboga n’ibinyobwa bidasembuye biri mu byiciro byagize izamuka rikomeye. Mu mijyi, ibiciro byabyo byazamutseho 28.9% mu mwaka umwe kugeza mu Ukwakira 2026.

Imboga ni zimwe mu zagize izamuka rikomeye kurushaho, kuko ibiciro byazo byazamutseho 56.4% mu mwaka umwe.

Ibi byiciro bifite akamaro kanini mu mibereho y’ingo, kuko ibiribwa ari bimwe mu bintu abantu bagomba kugura kenshi. NISR igaragaza ko ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye bifite uruhare rwa 27% mu gatebo k’ibicuruzwa na serivisi ikoreshwa mu kubara igipimo cy’ibiciro cyo mu mijyi.

Mu yandi magambo, impinduka z’ibiciro by’ibiribwa zishobora kugira uruhare rukomeye ku gipimo rusange cy’ibiciro, kuko icyo cyiciro gifite uburemere bukomeye mu byo ingo zo mu mijyi zikoresha.

NISR inagaragaza kandi ko ibiciro by’ibicuruzwa bishya (Fresh) byazamutseho 39.9%, mu gihe igipimo cy’ibiciro by’ingufu (Energy) byo cyazamutseho 36.3%.


Uko ibicuruzwa birutanwa kuzamuka mu biciro turebeye mu duseke twa NISR


Mu bindi byiciro, ibiciro by’ubwikorezi byazamutseho 22.4%, naho iby’amahoteli na resitora bizamukaho 20.6%.

Icyo iyi mibibare isobanuye ku muturage wo hasi

Iyo ibiciro by’ibiribwa bizamutse ariko amafaranga umuryango winjiza ntayiyongere ku kigero kimwe n'iryo zamuka, ubushobozi bwo kugura ku muturage usanzwe buragabanuka.

Ibi bishobora gutuma ingo zimwe zigabanya ingano y’ibiribwa zigura, zigahitamo ibihendutse kurusha ibyo zari zisanzwe zikoresha, cyangwa zigakoresha amafaranga zari zageneye ibindi bikenerwa mu rugo mu kugura ibyo kurya.

Uko ibintu bigenda bikomera hari n’ingo zishobora kugabanya inshuro zirya ku munsi. Ibi ni ingaruka zishobora guterwa n’igitutu cy’ibiciro bizamuka cyane, ariko kugira ngo hamenyekane umubare w’ingo zifite iki kibazo haba hakenewe ubushakashatsi bwihariye ku mibereho y’ingo urugo ku rundi n’agace ku kandi.

BNR: Ikirere kitagenze neza cyagize uruhare mu izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama ya Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga yo ku wa 25 Ugushyingo 2026, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa bishya ryagize uruhare rukomeye mu izamuka rusange ry’ibiciro.

BNR ivuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa bishya ryavuye kuri 7.3% rigera kuri 21.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2026, ahanini bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’inyama, imbuto n’imboga.

Iri tangazo rigaragaza ko igitutu ku itangwa ry’ibiribwa cyakomeje guterwa n’ingaruka z’ikirere kitagenze neza, cyagize ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi.

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda yemeza ko umusaruro w’ubuhinzi wagabanutse ari wo nkomoko y’iri zamuka ry’ibiciro yagize ati “Tuziko byatewe ahanini n’uko umusaruro w’ubuhinzi utabonetse nk’uko byari biteganyijwe. Imvura ntabwo yatangiriye igihe mu gihembwe cya mbere A ngo tubone ko bizagenda neza ariko ikigaragara ni uko Leta yashyize imbaraga mu kugira ngo umuhinzi abonere ifumbire ku gihe kandi itamuhenze cyane n’ubwo igiciro cyayo cyiyongereye cyane ku masoko mpuzamahanga.”

Ibi bihura n’ibyo bamwe mu baturage bo mu bice by’icyaro bavuga ku mvura yabaye nke cyangwa itaguye mu gihe bari bayiteze.

Icyakora, izamuka ry’ibiciro ntiriterwa n’impamvu imwe gusa. Mu ruhererekane rw’ibiribwa, ibiciro bishobora no guterwa n’ikiguzi cy’inyongeramusaruro, ubwikorezi, uburyo umusaruro ubikwa, igihombo kiboneka nyuma y’isarura n’uko ibicuruzwa bigera ku masoko. Kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri mpamvu, hakenewe amakuru yihariye n’isesengura rishingiye ku bimenyetso.

BNR yazamuye inyungu fatizo igera kuri 9.5%

Mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro, BNR yafashe icyemezo cyo kuzamura inyungu fatizo ya Banki Nkuru (Central Bank Rate) ho amanota 75, iva kuri 8.75% igera kuri 9.5%.

Yazamuye kandi igipimo cy’amafaranga amabanki asabwa kubika muri BNR (Reserve Requirement Ratio), kivuye kuri 5% kigera kuri 7%.

BNR ivuga ko izi ngamba zigamije gufasha gucunga amafaranga ari muri banki, gukumira ko ashyira igitutu cy’inyongera ku izamuka ry’ibiciro no gufasha ko iryo zamuka risubira ku rwego rwo hasi cyahozeho.

Icyakora, ni ngombwa kumva ko kuzamura inyungu fatizo ari ingamba za politiki y’ifaranga. Ntibivuze ko ibiciro by’ibiribwa nabyo bihita bigabanuka ako kanya. Izi ngamba zigamije cyane cyane gucunga igitutu cy’izamuka ry’ibiciro mu bukungu muri rusange.

BNR iteganya ko izamuka ry’ibiciro rizagenda rigabanuka kuva mu gihembwe cya kabiri cya 2027, rikazagaruka mu ntera y’intego yayo mu mpera z’uwo mwaka.

Ubuhinzi bwiyongereyeho 4%: Ese birahagije ku bikenerwa n’abaturage?

Mu gihe ikibazo cy’ibiciro by’ibiribwa gikomeje kugarukwaho, imibare y’ubukungu igaragaza ko ubuhinzi bugifite uruhare rukomeye mu mibereho y’abaturage no mu bukungu bw’igihugu.

Raporo ya NISR ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu gihembwe cya kabiri cya 2026 igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 9.4% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2025.

Muri icyo gihembwe, serivisi zagize uruhare rwa 51% mu musaruro mbumbe w’igihugu, inganda zigira 23%, ubuhinzi bugira 21%, naho imisoro itaziguye ku bicuruzwa na serivisi igira 5%.

NISR igaragaza ko ubuhinzi bwazamutseho 4% muri icyo gihembwe. Umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wazamutseho 5%, ubworozi buzamukaho 6%, mu gihe umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu byoherezwa mu mahanga wagabanutseho 20%.

Iyi mibare igaragaza ko ubuhinzi bwakomeje kwiyongera, ariko ko umuvuduko w’izamuka ryabwo wari munsi y’uw’ubukungu muri rusange.

Kuba ubuhinzi bwazamutseho 4% ntibivuze ko umusaruro w’ibiribwa uhagije ku byo abaturage bakeneye bose. Kugira ngo hamenyekane niba umusaruro uhagije, hakenewe no kureba ingano y’ibiribwa bikenewe, umubare w’abaturage, ibiribwa byinjizwa mu gihugu, ibyoherezwa mu mahanga n’uko umusaruro ugabanywa mu turere dutandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa, mu bisobanuro yatanze ku mibare y’ubukungu, yavuze ko nubwo ubuhinzi bukomeza kwiyongera, izamuka ryabwo ritihuta nk’iry’ibindi byiciro by’ubukungu.

Yagize ati: “Uruhare rw’ubuhinzi mu bukungu bw’igihugu rugenda rugabanuka, ariko ntabwo bivuze ko ubuhinzi bugabanuka; ubuhinzi bukomeza kuzamuka no mu gaciro, ariko ibindi bikazamuka kurushaho.”


Yusuf Murangwa uyobora NISR asobanura ko hakenewe imbaraga mu kuzamura umusaruro w'ubuhinzi

Yakomeje asobanura ko umusaruro w’ubuhinzi ukenerwa mu ngo, mu bworozi no mu nganda, bityo ko hakenewe kongera umusaruro kugira ngo ibyo bikenerwa biboneke bihagije. Yagaragaje kandi ko imihindagurikire y’ikirere, yaba imvura nke, itinze cyangwa nyinshi birenze urugero, ishobora kugira ingaruka ku musaruro.

Ibi bisobanuro byerekana ko kongera umusaruro w’ubuhinzi ari kimwe mu bintu by’ingenzi mu guhangana n’igitutu kiri ku biribwa. Ariko kandi, hakenewe kureba niba umusaruro ugera ku masoko ku gihe, niba ubikwa neza ndetse n’uko ibiciro byawo bigera ku baguzi.

NST2: Intego zo kongera umusaruro w’ubuhinzi no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), ikubiyemo igihe cya 2024–2029, u Rwanda rwihaye intego yo guhindura ubuhinzi bukaba urwego rutanga umusaruro mwinshi, rufite ikoranabuhanga kandi rushobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Mu ntego z’ingenzi zigaragara muri iyo gahunda harimo:

  • Kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ku kigero kirenga 6% buri mwaka.
  • Kongera ubuso buhingwaho buvomererwa bukava kuri hegitari 74,375 bukagera kuri hegitari 132,171.
  • Kongera umusaruro w’amata ku mwaka ukava kuri toni miliyoni 1.1 ukarenga toni miliyoni 1.3.
  • Kuzamura amafaranga yinjizwa n’u Rwanda avuye mu byoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi, akava kuri miliyoni 893.2 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2024/2025, akagera kuri miliyari 1.54 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2028/2029.

Izi ni intego igihugu cyihaye, si imibare igaragaza ko ibyo byose byamaze kugerwaho.

Ni izihe ngamba zishobora gufasha kugabanya igitutu ku biciro by’ibiribwa?

Imibare igaragaza ko ikibazo cy’ibiciro gifite impande zitandukanye. Gukemura ikibazo cy’umusaruro muke byonyine ntibihagije, kuko hari n’ibindi bishobora kongera ikiguzi cy’ibiribwa kugeza ku muguzi.

Kongera ubuso bwuhirwa mu buhinzi, gukoresha imbuto z’indobanure, kubona inyongeramusaruro ku gihe no kunoza uburyo bwo kubika umusaruro ni bimwe mu bishobora gufasha kugabanya kwishingikiriza ku mvura no kugabanya igihombo kiboneka nyuma y’isarura.

Ku ruhande rw’amasoko, kunoza imihanda n’ubwikorezi bihuza aho umusaruro ukomoka n’amasoko bishobora gufasha kugabanya ikiguzi cyiyongera mu ruhererekane rw’itangwa ry’ibiribwa.

Ku bacuruzi n’abikorera, ishoramari mu bubiko bw’ibiribwa, mu gutunganya umusaruro no mu kunoza uburyo ibiribwa bigezwa ku masoko bishobora kugabanya igihombo n’ibindi biciro byiyongera mbere y’uko ibiribwa bigera ku muguzi.

Ku ruhande rw’abaturage, inzego zibishinzwe zishobora gusuzuma uburyo bwo gufasha ingo zifite amikoro make, cyane cyane izikoresha igice kinini cy’amafaranga zinjiza mu kugura ibiribwa.

Nanone, gutanga amakuru ahoraho kandi yizewe ku biciro byo ku masoko atandukanye byafasha abaguzi kumenya aho ibiribwa biboneka ku giciro bashobora kwigondera, ndetse bigafasha n’inzego zifata ibyemezo gukurikirana impinduka z’ibiciro.

Izi ni ingamba zishobora gusuzumwa no gushyirwa mu bikorwa hashingiwe ku bushakashatsi n’ibimenyetso, binyuze mu bufatanye hagati ya Leta, abahinzi, abacuruzi, abaguzi n’impuguke mu bukungu n’ubuhinzi.

Ikibazo si ibiciro gusa, ni n’ubushobozi bw'ingo bwo kubyigondera

Imibare ya NISR igaragaza ko mu Ukwakira 2026 ibiciro ku rwego rw’igihugu byari byazamutseho 26.5% ugereranyije n’Ukwakira 2025, mu gihe mu cyaro izamuka ryageze kuri 31.3%. Ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 28.9% mu mijyi, naho imboga zizamutseho 56.4%.

Ibi byose biba imbogamizi ku baturage kuko kubona amafaranga byo bikiri imbogamizi ahanini biturutse ku kigero cy’ubushomeri kikiri hejuru ku kigero cya 15.6%, bigaragara muri  Raporo ya NISR y'ubushakashatsi ku isoko ry'umurimo yo mu gihembwe cya gatatu cya 2026 yashyizwe ahagaragara ku wa 20 Ukwakira 2026 aho igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda bwageze kuri 15.6%, bungana n'abantu 877,716 badafite akazi ariko bagashaka kandi bashobora no kugakora. Muri iyo raporo NISR yagaragaje ko muri rusange, ubushomeri bwari hejuru mu rubyiruko rufite imyaka 16–30, aho bwageze kuri 18.8%, no mu bagore aho bwari 18.3%. 


Imibare ya NISR yo muri Kanama 2026 ku kibazo cy'ubushomeri mu Rwanda


Ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa 06 Kamena 2026 Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko hari “ibintu byinshi bigomba kwitonderwa mu gushyiraho umushahara fatizo mu Rwanda birimo ko ushobora kuwushyiraho ukisanga abakoresha bamwe bahisemo kwirukana benshi mu bakozi babo mu rwego rwo gushaka gusigarana abo bashobora guhemba nta mbogamizi."


Uko ubushomeri buteye mu byiciro by'abaturage bitandukanye mu Rwanda



BNR yo igakomeza igaragaza ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa bishya ryagize uruhare rukomeye mu izamuka rusange ry’ibiciro, kandi ko igitutu ku izamuka ry’ibiribwa ryaturutse ahanini ku ihindagurika ry’ikirere ryangije umusaruro w’ubuhinzi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments