Afurika: Abimukira 2.500 bapfiriye mu Nyanja ya Méditerrané mu gihe kitageze ku mwaka

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-30 13:38:23 Ubukerarugendo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, ritangaza ko hagati ya Mutarama na tariki 24 Nzeri 2023, abantu 2.500 bambutse Inyanja ya Méditerranée bapfuye mu mezi icyenda ya 2023.

HCR kandi ivuga ko ko nibura impunzi n’abimukira 102.000 bavuye muri Tunisia, uwo mubare wabaye munini ku kigero cya 260% ugereranyije n’umwaka ushize.

Abavuye muri Libya bo ni 45.000, bose bagerageje kwambuka Inyanja ya Méditerranée bagiye i Burayi hagati ya Mutarama na Kanama.

Muri abo bose bagerageje kwambuka iyi nyanja, hari 31.000 barohowe cyangwa bagafatirwa ku nyanja muri Tunisia mu gihe abandi 10.600 bafatiwe ku nyanja muri Libya.

Umubare munini w’abimukira bageze mu Majyepfo y’u Burayi, binjiye mu Butaliyani, bagera 130.000, imibare igaragaza inyongera ya 83% ugereranyije n’abinjiye muri iki gihugu mu gihe nk’icyo umwaka ushize. Abandi bageze mu Burayi bisanga mu Bugereki, muri Espagne, muri Chypre na Malta.

Related Post