• Ubuzima / INDWARA

Ku wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, Nibwo mmujyi wa Sam-Ouandja, Haute Kotto muri SantrafurikaIngabo z’u Rwanda zibarizwa mu itsinda ry’ibikorwa by’urugamba (RWABG V), ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA) bwo kugarura amahoro, zatanze serivisi z’ubuvuzi ku baturage batuye ahitwa Sam-Ouandja.


Ni igikorwa cyabaye kirangwa n’ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kurwanya malariyabukurikirwa no gutanga serivisi z’ubuvuzi, zahawe abaturage ku buntu.

Abaturage 45 bahawe ubuvuzi mu gihe abagera ku 125 aribo bitabiriye ubukangurambaga, basabwa kugira uruhare no gufata ingamba zo gukumira malariya aho batuye.


Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika mu butumwa bw’amahoro bwa UN, uretse ibyo kubungabunga amahoro, birimo kurinda uduce n’imijyi yari yarakunze kwibasirwa n’abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba, zisanzwe zishimirwa ibikorwa zikora bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kubaha ubuvuzi, ibikorwa by’umuganda n’ibindi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments