Kigali: Perezida Paul KAGAME yafunguye ku mugaragaro ikigo cy'Ubuvuzi bwa kanseri cya IRCAD Africa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-07 16:37:23 Ubuzima

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2023, Nibwo Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa by’Icyicaro cya Afurika cy’Ikigo cy’Abafaransa gikora ubushakashatsi mu buvuzi muri Afurika, IRCAD Africa, giherereye i Masaka mu Mujyi wa Kigali.

IRCAD ni Ikigo cy’Abafaransa gikora Ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kizobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga hibandwa ku ndwara za kanseri zifata inyama zo mu nda kandi bigakorwa bitabaye ngombwa ko hafungurwa igice kinini cy’umubiri (minimally invasive surgery).

Cyifashisha ikoranabuhanga rya ‘Robot’ na Camera mu kubaga umuntu ku buryo bituma agira uburibwe buke kandi agakira vuba.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi barimo Perezida Paul Kagame; Madamu Jeannette Kagame; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana; uw’Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore; uw’Uburezi, Gaspard Twagirayezu n’abandi.

Umuyobozi Mukuru wa IRCAD akaba n’uwayishinze, Jacques Marescaux, yavuze ko kuba iki kigo yashinze gifunguye ishami muri Afurika bivuze ko Abanyafurika bagiye kubona ubuvuzi bugezweho.


Yavuze ko kugira ngo uyu mushinga wo kubaka IRCAD Africa ugerweho, byagizwemo uruhare na Perezida Paul Kagame urangwa n’imiyoborere ifite icyerekezo.

Perezida Kagame yashimye Jacques Marescaux wafashe icyemezo cyo gushyira IRCAD Africa mu Rwanda, mu gihe byashobokaga ko yari no kuyishyira ahandi.

Ati ‘Washoboraga kujya ahandi hatari mu Rwanda, ariko ndashaka kugushimira kuba warafashe icyemezo kigoye cyo kutwumva ariko ndatekereza ko nubwo byari icyemezo kirimo ingaruka nyinshi cyabyaye n’inyungu nyinshi kandi cyabyariye inyungu Abanyarwanda mu buryo bwinshi.’

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwa IRCAD bwagaragaje itandukaniro mu bikorwa byabwo kuko hari benshi batekereza ko ibikorwa nk’ibi bitashyirwa ku Mugabane wa Afurika.

Ati "Mu nshuro nyinshi rimwe na rimwe abantu baravuga bati Afurika ntabwo ibikwiriye, itekerezwaho bwa kabiri, mu biganiro byinshi, ariko kuba waravuze uti oya, ntabwo igiye kuza ku mwanya wa kabiri, reka tubijyanye muri Afurika ari nayo mpamvu mvuga ko cyari igitekerezo kirimo ingaruka nyinshi, muri Afurika uhitamo u Rwanda, hagomba kuba hari ikintu cyatumaga utubonamo ubushobozi.’

Perezida Kagame yavuze ko Jacques Marescaux atazigera yicuza kuri iki cyemezo yafashe cyo gutangiza IRCAD Africa ndetse akayishyira mu Rwanda, anashimangira ko iki kigo kitazagirira inyungu gusa Abanyarwanda.

IRCAD Africa yatangijwe hagamijwe kongera serivisi zo kubaga bidasabye ko hasaturwa igice kinini cy’umubiri kuko uwavuwe hakoreshejwe iryo koranabuhanga ‘atagira ububabare bukabije, ava amaraso make kandi ntatinde mu bitaro.

Aha Perezida Kagame yagaragaje ko yizera ko iri koranabuhanga rizahindura ubuzima bw’abantu.


Ati ‘Ibi ni ibintu bizahindura ubuzima ku kigero cyo hejuru kandi na none ibi ukwiriye kubishimirwa hamwe n’abandi bantu bagize uruhare bitari gusa mu guhanga iri koranabuhanga ahubwo no kurishyira mu bikorwa mu bijyanye no kurishyira mu bikorwa n’umusaruro byatanze mu buzima.’

IRCAD Africa ifite intego yo guhugura nibura abaganga b’inzobere 300 ku mwaka. Uyu munsi abagera ku 8000 ni bo bahugurwa ku mwaka muri IRCAD France.

Iki kigo ni cyo gikorwa cyagutse cyuzuye mu cyanya cy’ubuvuzi kiri i Masaka ahateganyirijwe ibikorwa bitandukanye birimo ibitaro, farumasi, laboratwari n’ibindi bizashyirwa ku buso bwa hegitari 100.

Amafoto yaranze uyu muhango


Amafoto:Igihe

Related Post