RDC: Abaturage bisasiye inzovu barayirya ubwo yatorokaga Pariki

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-10 13:55:14 Ubukerarugendo

Ku wa Mbere tariki 9 Ukwakira mu 2023, Nibwo Inzego zishinzwe kurengera inyamaswa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangaje ko hari inzovu yahuye n'akaga ubwo yatorokaga Pariki.

Amakuru atangwa n'izi nzego, avuga ko yatorotse Parike y’Igihugu ya Virunga, abantu bitwaje intwaro barayica ndetse abaturage barayirya.

Bivugwa ko inzovu zatorotse iyi parike zari ebyiri ariko imwe iza kwicwa ndetse abaturage barayirya, mu gihe indi hataramenyekana irengero ryayo.

Ikigo gishinzwe kurengera urusobe rw’Ibinyabuzima muri iki gihugu, ICCN rwatangaje ko izi nzovu zatorotse kuko uruzitiro rwari rurimo umuriro w’amashanyarazi rwangijwe.

Kugeza ubu bivugwa ko iyi nzovu yishwe n’abantu bari bitwaje intwaro gusa ntibaramenyekana. Inzego zishinzwe kurengera inyamaswa zasabye ko hakorwwa iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.

Related Post