Mvukiyehe Juvénal weretswe umuryango muri Kiyovu Sports arashaka guhozwa amarira n'ikipe yo ku Mugabane w'u Burayi ari hafi kugura

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-23 06:17:53 Imikino

Ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukwakira 2023, Nibwo mu kiganiro Café Sport gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, Mvukiyehe Juvénal wahoze ayobora Kiyovu Sports yavuze ko afite inzozi zo kuzagura ikipe ibarizwa ku Mugabane w’i Burayi bitarenze imyaka itarenze itanu.

Ibi yabitangaje nyuma yo kubazwa amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa avuga ko yaba yaramaze kugura ikipe ya Rugende FC yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Ntagutinda, Mvukiyehe yavuze ko ibiganiro byabayeho ariko bitararangira neza. Ati “Ni byo birashoboka, hari ibyo turimo Nyagasani nadufasha bizagenda neza kandi n’iyo bitakunda ntabwo nzagarukira aha.”

Yakomeje avuga ko afite imishinga myinshi muri ruhago irimo no kuzagura ikipe ku Mugabane w’i Burayi.

Ati “Ndashaka kuzagura ikipe i Burayi kandi sinzamara imyaka itanu ntarayigura.”

Mu 2020 ubwo Mvukiyehe yageraga muri Kiyovu yafatwaga nk’umucunguzi kubera ubushobozi bwe kandi abutanga byoroshye bigendana no kugura abakinnyi bakomeye.

Gusa iminsi ya nyuma ntiyagenze neza ahubwo uyu mugabo yatangiye kurwanywa kugeza ubwo ashyizwe ku ruhande.

Mvukiyehe avuga ko nubwo yabaye ikibazo muri iyi kipe adashobora kujya mu ishyamba (kurwanya ubuyobozi buriho).

Ati “Imbere y’Abanyarwanda n’Imana nta shyamba najyamo rya Kiyovu. Ntabwo komite yagombye kunyikanga kuko njyewe nkunda Kiyovu. Naba ndi umuyobozi, naba ntari we, nta shyamba najyamo rya Kiyovu.”

Abajijwe niba hari icyo yicuza atagezeho ubwo yari umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe yavuze ko ari ukubura Igikombe cya Shampiyona.

Ati “Ikintu kimwe ni uko ntatwaye Igikombe cya Shampiyona kuko mu buzima bwanjye nahoraga mvuga ngo icyampa nkatwara igikombe, yewe n’uwo munsi nashaka nkajya imbere ya Padiri nkamubwira ibyaha banjye ubundi nkipfira. Ntabwo ari amafaranga twashoye nk’uko benshi babimbaza.”

Ubwo yari abajijwe niba yarateye ikipe umugongo akayambura imodoka yagendagamo ndetse agakura mu nzu ze bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga, uyu mugabo yavuze ko yashatse ubuyobozi ngo babiganireho bukabura.

Ati “Ntabwo nifuje kuba imbogamizi z’abashaka gukora ibyo tutakoze byaba byakozwe neza cyangwa nabi, ibyo twifuza kwari ukwirinda umwuka mubi. Hari uburyo twabagaho kandi bwari buhindutse, twatumije abayobozi ngo turebe uko twakora tukagirana amasezerano.”

Yakomeje avuga ko yabuze abayobozi. Ati “Narababwiye nti baze tuganire uburyo imodoka igiye kujya icungwamo narabandikiye ntabwo baje. Hari abakinnyi bageze kuri batandatu babaga mu nzu yanjye Kicukiro nabwo narababwiye (abayobozi) ngo muze turebe uko byagenda ntabwo bigeze baza. Mbwira abakinnyi nti ibintu byahindutse ndashaka ko tuganira ku bukode bw’inzu kuko nabuze abayobozi.”

Nyuma yigenda rya Mvukiyehe, Kiyovu Sports iyobowe na Ndorimana Jean François Régis usanzwe ari Perezida w’umuryango w’iyi kipe.

Related Post