Kigali: Abavuzi gakondo bahangayikishijwe n'ababiyitirira bakora mu buryo bwa magendu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-23 07:13:55 Ubuzima

Hari abaganga bakora muri serivisi z'ubuvuzi gakondo bifashishije ibimera bakorera mu mujyi wa Kigali, bavuga ko hari abambika icyasha umwuga wabo bacuruza mu buryo bwa magendu.

Aba baganga bavura bazwi nk'abavuzi gakondo, Nubwo uyu mwuga wabo ugenda waguka ugereranije no mu myaka yo hambere, bavuga ko igihe inzego za leta cyangwa iziwufite mu nshingano zidahagurutse ngo zikumire ubu bucuruzi bukorerwa mu nzira no mu muhanda bufatwa nk'akajagari buzacika burundu bitewe nuko buzaba bwaratakarijwe ikizere.

Mubo BTN yabashije gusanga aho bakorera, bagaragaje ipfunwe baterwa n'abagenda bacuruza imiti ahantu hatandukanye hataberanye n'ubu buvuzi bufatwa nk'umurage gakondo w'igihugu cy'u Rwanda.

Mukarugagi Leocadie, ni umuvuzi gakondo umaze imyaka irenga 30 akora kinyamwuga ariko ukorera mu ivuriro Abaharanira Ubuzima rikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima akagari ka Amahoro, Yabwiye BTN ko umwuga akora umaze kumugeza ku bintu byinshi birimo kuvura abarwayi bagakira yaba abo mu Rwanda n'abaturuka hanze y'u Rwanda ndetse no kwiteza imbere mu buryo bw'imitungo.

Avuga ko kuva mu 1989 akora mu buryo bwa kinyamwuga, amaze kwiga byinshi kandi yasobanukiwe bimwe mu bishobora gusubiza inyuma uyu mwuga ndetse no kuwuteza imbere mu yandi magambo.

Kimwe na bagenzi be bahuje umwuga, asanga kuba hari abawiyitirira bakawukora mu buryo buhabanye n'amabwiriza awugenga bishobora kuzatuma udakomeza kugirirwa ikizere n'aba bagana baba baje kwivuza.

Yagize ati" Mu myaka irenga 30 nkora aka kazi ko kuvura abarwayi nigiyemo byinshi nko kumenya ibyatuma usubira inyuma cyangwa utera imbere ku buryo bushimishije".

Akomeza ati" Hari abiyitirira aka kazi bagenda bacururiza mu nzira mu buryo  bwo kwishakira amaramuko ariko bikitwa ko bari kuvura, wajyana imiti uvurisha abantu mu kabari, kuyirambika has? bikitwa iki koko? ?bi byose byatumye hari abadusanisha nabo kuko rwose umuti uvura umuntu agakira uba ugomba kubahwa ntuteshwe agaciro".

Kimwe mu bigaragaza ko uyu muvuzi akora kinyamwuga nuko iyo ugeze mu ivuriro rye kandi akoreramo" Abaharanira Ubuzima", Uhasanga abarwayi benshi kandi batandukanye barimo abanyamahanga baba baharangiwe n'abaje kuhivuriza bagakira.

Umwe mu barwayi twahasanze utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru wari waje kwivuza, yabwiye BTN ko mbere yuko ahaza yari yabanje kwivuriza mu mavuriro atandukanye ariko bikaza kunanirana noneho kubwo amahirwe akaza guhura n'umuntu wahivurije agakira mu gihe gito gishoboka akamurangira mu Abaharanira Ubuzima ku Muhima.

Agira ati" Nivurije ahantu hatandukanye ari nako bandya utwanjye ariko birananirana. Narindwaye, nararembye ndibwa cyane noneho mpura n'umuntu wivurije hano arahandangira nanjye ndahayoboka none ubu ndi kugenda nkira neza kuko baramvuye neza kandi kinyamwuga".

UWIZEYIMANA Isaie, Undi muganga twahasanze ufite inzozi zo kuzakora uruganda rukora rukanatunganya iyi miti ikoreshwa mu buvuzi gakondo avuga ko Leta ikwiye kuzashyira gahunda yo kwigisha ubu buvuzi mu bigo by'amashuro nk'imwe mu mpamvu izatuma ubu buvuzi butaburirwa irengero kuko we asanga kuba uyu mwuga abawukora cyane biganjemo abakuzi bishobora kuzatuma mu myaka irimbere ntawe uzaba uwukora.

Ati" Mfite inzozi zo kuzagira uruganda rukora kandi rukanatunganya iyi miti. Turasaba Leta gushyira ubu buvuzi mu bigo by'amashuri kuko ejo n'ejo bundi habura ababukora dore ko bwiganjemo abakuze".

NYIRAHABINEZA Gerturde Uhagarariye Urugaga rw'Abavuzi Gakondo mu Rwanda, Kuri iki kibazo yabwiye BTN ko bakizi kandi hari abatangiye kubihanirwa bakora mu buryo butemewe. Ati" Iki kibazo turakizi kandi twatangiye kukivugutira umuti".

Muri Nzeri uyu mwaka wa 2023, hari inkuru BTN Iherutse kubagezaho yagarukaga cyndo wakora mu buryo buhabanye cyane n'uyu mwuga mu karere ka Bugesera wavuraga abarwi be abaziritse amaguru n'amaboko.
Ikemezo MUKARUGAGI yahawe ubwo yitabiraga amahugurwa ajyanye n'uyu mwuga
Zimwe mu ndwara Ivuriro Abaharanira Ubuzima bavura

Related Post