Ibya gari ya moshi izahuza u Rwanda, Uganda na Kenya byagarutsweho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-18 13:37:31 Ubukerarugendo

Birateganwa ko ?Imirimo yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uturuka ku cyambu cya Mombasa werekeza i Kampala ugakomeza i Kigali, ushobora gusubukurwa vuba, nyuma y’uko Uganda igiranye amasezerano yo kuwubaka n’ikigo cy’Abanya-Turikiya cyitwa Yapi Merkezi.


Uyu muhanda wa kilometero 1500 uzaturuka Mombasa ukagera i Kigali waradindiye ariko Kenya yo yamaze kubaka igice cy’ibanze cy’uyu mushinga cya Mombasa-Nairobi. Ni umuhanda uzatuma gari ya moshi yihuta cyane bityo bikoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa muri Afurika y’Iburasirazuba.

Itangazo rya Guverinoma ya Uganda rivuga ko ‘yagiranye amasezerano na Yapi Merkezi, ikigo cyubaka umuhanda wa gari ya moshi muri Tanzania, ngo cyubake umuhanda wo mu burasirazuba n’uburengerazuba wa Malaba-Kampala-Kigali. Yapi Merkezi bivugwa ko iri gukora akazi keza mu mushinga wa gari ya moshi muri Tanzania’.

Biteganyijwe ko itsinda rirebwa n’uyu mushinga mu muhora wa ruguru rizahura kuwa 24-26 Gicurasi 2023 i Kampala bakawuganiraho.

Ntabwo haratangazwa igihe imirimo yo kubaka izatangirira ariko Uganda ivuga ko yamaze gukora inyigo n’igishushanyo cy’igice cya kilometero 273 kiva Malaba muri Kenya kugeza Kampala. Biteganyijwe ko ku ruhande rwa Uganda bazakoresha miliyari 2.3 z’amadolari.

Ku ruhande rw’u Rwanda, rwagaragaje ko inyigo y’ibanze yarangiye kuri uyu muhanda Kampala-Kigali uzanyura mu misozi ya Mirama.

Umuhanda wa gari ya moshi Kampala-Kigali ni umwe mu mushinga w’ibikorwaremezo mu muhora wa ruguru ugamije guhuza Mombasa-Malaba-Kampala gukomeza i Kigali ukazagira ishami rijya Kisumu n’irindi rijya Juba muri Sudan y’Epfo unyuze Kasese na Pakwach.

Uyu mushinga w’umuhora wa ruguru watangijwe mu Ukwakira 2013, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’imishinga ibi bihugu byiyemeje irimo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, ibigega bitunganya peteroli n’impombo zayo zizayikwirakwiza, koroshya itumanaho n’ibindi.

Umuhanda wa gari ya moshi ni umwe mu mishinga ikomeye yitezweho guca burundu imbogamizi y’ibiciro by’ubwikorezi biri hejuru muri EAC nka kimwe mu bidindiza ubucuruzi bw’akarere, ntibuhangane n’ibindi bihugu.

U Rwanda rufite undi mushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzaruhuza na Tanzania. Amasezerano yo kubaka umuhanda Isaka-Kigali w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3,6$.

Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira umuhanda uzanyuramo yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Uzaba ureshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania uzaba ari ibilometero 394.

U Rwanda rugaragaza ko uwo muhanda wa gari ya moshi uzagabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi rwatangaga, binoroshye urwo rugendo rw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam

Related Post