Ku wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023, ubwo hashimirwaga abasora neza n’abaguzi bahize abandi mu gukoresha no gusaba EBM mu Ntara y’Iburasirazuba, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA)cyasabye buri Munyarwanda gusaba inyemezabuguzi (fagitire) ya EBM kuri buri gicuruzwa cyose aguze kugira ngo umusoro atanze ugere aho ugomba kujya mu bikorwa byubaka Igihugu.
Komiseri Mukuru Wungirije wa RRA, Jean Louis Kaliningondo, yavuze ko ukwezi ko gushimira abasora hazirikanwa uruhare rw’umusoreshwa mu iterambere ry’Igihugu, hakanashimirwa abasora mu byiciro bitandukanye kuko imisoro batanga ari isoko y’amafaranga yifashishwa mu kubaka igihugu.
Yagize ati: “Ni yo soko y’amafaranga Leta ikoresha mu kubaka imiyoboro y’amazi meza, amashuri afite ibikorwa remezo bigezweho, amavuriro ajyanye n’igihe, imihanda, n’ibindi byinshi. Ni yo mpamvu duha agaciro gakomeye iki gikorwa cyo gushimira abasora, kuko tuzi neza ko ari mwe moteri y’iterambere ry’Igihugu cyacu, mu rugendu rwo kubaka u Rwanda twifuza.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG (Rtd) Emmanuel Gasana, yavuze ko Politiki yo gusora ifasha Igihugu gutera imbere, akaba yasabye abaturage gufatanya n’imboni z’umupaka zifasha mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu byambuka mu buryo bwa magendu.
Yavuze ko mu Ntara y’Iburasirazuba hari inzira za panya zirenga 1,300 zishobora kunyuzwaho ibicuruzwa bya magendu, ari na yo mpamvu hashyizweho imboni z’umupaka zifasha mu kuhacungira umutekano.
Yagize ati: “Igihugu cyacu giteza imbere Abanyarwanda kandi ibikorwa byinshi bikorwa bivuye mu misoro iba yatanzwe. Mu Burasirazuba dukora ku bihugu bitatu duhana imbibi ndetse tukaba dufite ibyambu byinshi bifite ababirinda kugira ngo ntihagire magendu zinjira mu gihugu. Iyo hakumiriwe ibyinjiraga bitanyuze ku mupaka haba hakumiriwe ibihombya Igihugu. Niyo mpamvu hakwiye ubufatanye n’imboni, abaturage yukaba maso ibicuruzwa byose bikinjira binyuze ku mupaka ahemewe.”
Mu guhemba abasora ku nshuro ya 21, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Saba fagitire ya EBM wubake u Rwanda”, hahembwe abasora bitwaye neza kurusha abandi n’abasabye fagitire nyinshi.
ESCALE FRANCHISEE LTD, umucuruzi w’ibicuruzwa bya MTN, niwe wabaye indashyikirwa mu Karere ka Kayonza. Yinjije mu isanduku ya Leta umusoro ugera kuri 216,827,587 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka ushize w’ingengo y’imari nkuko ImvahoNshya ibitangaza dukesha iyi nkuru.
RRA ivuga ko hari kandi ingamba zafashwe na Guverinoma y’u Rwanda hitawe ku nyungu z’abasora mu rwego rwo kuborohereza, zirimo kuvugurura amategeko y’imisoro irimo iyeguriwe Inzego z’ibanze, aho Ipatante yagabanyijwe ikazajya ishingira ku gicuruzo usora yagize mu mwaka.