• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO

Mu gihe  abanyarwanda  n’isi yose  bari mu bihe bikomeye byo kwibuka  Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ku nshuro ya 32 , Ubuyobozi  bwa  El Classico  Beach Bar &Restaurant  bwasabye  abanyarwanda kwirinda  ingengabitekerezo ya Jenoside .

Mu butumwa  bwa  Nshimiyimana  Onesphore  Uzwi nka  West Umuyobozi  Mukuru wa El Classico Beach, Bar na Restaurant yatanze ku banyarwanda bose by'umwihariko urubyiruko, n'abahanzi abasaba gushyira imbaraga mu kurwanya abafite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

West yagize ati “ murabizi  ko  nyuma y’imyaka 32 Jenoside  yakorewe  Abatutsi  muri 1994  hakiri  abantu bafite  ingengabitekerezo  ya Jenoside .akaba asaba abanyarwanda  by’umwihariko Abahanzi kubarwanya bivuye inyuma bakoreshe impano yabo.

Yavuze  ko  benshi muri abo bantu  bafite Ingengabitekerezo  abenshi badafite gahunda yo guhinduka vuba ari na yo mpamvu asanga hakwiriye ubufatanye by'umwihariko ku bafite ijwi rigera kure barimo n'abahanzi.

West yakomeje  agiira  ati:"Twibuke Twiyubaka ndetse twamamaze twamagana abafite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n'abayipfobya bose tubamaganire kure. Bahanzi mwibuke ko uruhare rwanyu rukenewe muri ibi bihe".

 

Kuri we ngo mu bihe nk'ibi, abahanzi bakwiriye gukoresha ijwi ryayo n'impano yabo mu gutanga ubutumwa buhindura benshi dore ko ngo baba banasanzwe bafite abo babwira bakabumva vuba binyuze mu bihangano byabo.

West mu myidagaduro yo mu Ntara y'Iburengerazuba by'umwihariko mu gufasha abahanzi n'abandi banyempano yagaragaje ko kwibuka ari uguha agaciro inzirakarengane z’Abatutsi zazize uko zavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994".

El Classico Beach, Bar na Restaurent na El Classico Apartment, ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments