Ruhango: RIB yataye muri yombi umugore ukekwaho kubyara umwana akamujugunya mu bwiherero

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-26 10:25:40 Ubuzima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ukwakira 2023, Nibwo mu karere ka Ruhango, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Uwimana Console ukekwaho kubyara umwana akamujugunya mu musarane.

Ibi byabereye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kabagari akagari ka Rwoga mu mudugudu wa Agatare ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023.

Iyi nkuru y'incamugongo yamenyekanye kuri uyu wa Kane BTN ikesha abaturage n'uwatahuye ko uyu mubyeyi w'imyaka 34 yihekuye, ivuga ko nyiri nzu wamucumbikiye yamugendereye noneho yahagera akakirwa n'impumuro mbi izamuka mu bwiherero kandi bitari bisanzwe, ngo yajya ku mureba ngo amubaze ikiri kuyitera umugore akamubera ibamba gusa nyuma akaza kubyuka.

Ngo akimara kubyuka, nyiri nzu wamucumbikiye, yamubajije impamvu n'intandaro y'uwo mwuka mubi undi akamwuka inabi, yanamubaza niba afite ikibazo akamusubizanya umujinya ko ntacyo.

Uyu mutangabuhamya wamucumbikiye mu nzu akomeza avuga ko byageze aho akareba ku nda noneho akaza gutungurwa nuko atagitwite inda yari afite bituma asatira umuryango w'ubwiherero ngo arebe igituma izamura impumuro mbi biramuyobera aribwo yaje gutabaza abaturage n'inzego z'ubuyobozi kuko yamukekaga ko yaba yarabyaye umwana akamujugunya mu musarane.

Yagize ati" Naje iwanjye kureba abahatuye uko bamerewe noneho nza gutungurwa no kubona Uwimana Console ntanda agifite".

Akomeza ati" Nkihagere nakiriwe n'impumuro mbi yaturukaga mu bwiherero. Ni ubwambere byari bibaye, noneho ngize ngo mubaze impamvu bimeze gutyo ambera ibamba nabwo yanze kubyuka. Akibyuka naramubajije ari nako ndeba kunda nsanga ntanda agifite noneho nitabaza abaturage n'ubuyobozi kuko nakekaga ko yihekuye".

Nyiri ubwite ukekwaho kubyara akihekura, aganira na BTN yavuze ko byabaye ariko yabikoreshejwe na satani kuko uwo muziranenge yari amufiteho umugambi mwiza.

Agira ati" Narabikoze ariko ni shitani. Uyu mwana wanjye narimufiteho gahunda nziza".

NTIVUGURUZWA Emmanuel, Umunyambanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa kabagari ahabereye iki cyaha, yahamirije BTN aya makuru avuga ko nyiri ubwite yahise atabwa muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB kubera icyaha akekwaho. Ati" Nibyo koko yaramubyaye amuta mu musarane kuko nawe ubwe arabyiyemerera. Ubu yakirijwe RIB".

Bamwe mu baturage bari ahabereye icyaha kandi baturanye na Uwimana ukekwaho kwihekura, Batangarije BTN ko iki gikorwa kigayitse kandi asebeje benshi barimo, abajyanama b'ubuzima, ubuyobozi n'abagore bagenzi be muri rusange.

Bati" Aradusebeje, umuntu wize iby'ubuvetereneri?. Nk'abanjyanama araduusebeje kandi asebeje n'abayobozi".

Aba baturage bakomeza bavuga ko uyu munyamahano akwiye gukanirwa urumukwiye kuko ibyo yakoze ari ubugome bw'indengakamere.

Andi makuru BTN yabashije kumenya ni uko uyu Uwimana Console ukekwaho kubyara umwana akamujunya mu musarane yatandukanye n'umugabo we babyaranye abana babiri noneho yajya gucumbika ahandi akaba aribwo aterwa inda yavuyemo uyu nyakwigendera n'undi mugabo nawe avuga ko uwayimuteye ari umwe mu bamucumbikiye.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa mu bitaro bya Gitwe kugirango ukorerwe isuzuma.

Ni inkuru ya Mahoro Samson/BTN TV mu karere ka Ruhango

Related Post