Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 29Ukwakira 2023, Nibwo abaturage batuye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango akagari ka Gikoma umudugudu wa Rebero batunguwe n'umukuru w'umudugudu wagerageje kwiyahura ubwo yari asanze umukobwa we asambanira mu nzu.
Bamwe muri aba baturage baganiriye na BTN, bavuze ko uyu mukuru w'umudugudu witwa Bimenyimana Moise ibyo yakoze ari amahano kandi ko biteye icyasha indangagaciro za Kinyarwanda.
Umuturage utifuje ko imyirondoro ye n'amazina bijya mu itangazamakuru, yatangarije BTN ko uyu mukuru w'umudugudu nubwo aterwa cyane agahinda n'abakobwa be igisubizo kitari ukwiyahura kandi ko atari ubwambere abikora kuko byari ku nshuro ya Kabiri.
Kimwe na bagenzi be, yakomeje avuga ko ubuyobozi bukwiye kumuhindura bagahabwa undi mushya kuko ibyo yakoze bigayitse bitagakwiye umuntu nka we uba ugomba kuba intangarugero mu gihe we yabatengushye agakora ibikorwa by'ubugwari.
Yagize ati " Nibyo koko ababazwa kenshi n'abakobwa be ariko igisubizo si ukwiyahura. Ubuyobozi bumuhindure buduhe undi kuko yadutengushye nk'umuntu wakabaye intangarugero kandi si ubwa mbere agerageza kwiyahura ariko Imana igakinga ukuboko!"
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Ruhango, KAYITARE Wellars yahamirije BTN aya makuru avuga ko yajyanywe kwa muganga kwitabwaho noneho anavuga ko bari gukurikirana kugirango hamenyekane icyabimuteye noneho barebe niba kumuhindura bikwiye.
Agira ati" Nibyo koko yagerageje kwiyahura ariko ubu ari mu bitaro kwitabwaho. Nyuma tuzamuganiriza turebe icyabimuteye kandi tunarebe niba kumuhindura byaba ari igisubizo".
Uyu mukuru w'umudugudu ushinjwa gukora igikorwa kigayitse cyo kwiyambura ubuzima n'abaturage ayoboye arwariye mu Bitaro by'akarere ka Ruhango bya Kinazi.
Ni inkuru ya MAHORO Samson/BTN TV