• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Mudugudu wa Gasura Mu Kagari ka Gikaya, Mu Murenge wa Nyamirama ho mu Karere ka Kayonza haravugwa urupfu rw'umugabo witwa Nkurunziza Dieudonne w'Imyaka 48 wasanzwe yapfuye nyuma yo gutegerwa Mu nzira atashye we na mugenzi we kuri ubu urembeye kwa muganga bigakekwa ko baba batezwe n'umusore witwa Bosenibamwe Bakunda kwita "Mama Abure Nyina".

Abaturage bavuga ko Bosenibamwe ushyirwa mu majwi n’abaturage benshi kugeza ubu aho ahereye hatazwi ariko bakavuga ko abarwanye bapfuye indaya bahoze basangira nazo. Bagasaba ko uwo Bosenibamwe naramuka afashwe yashyikirizwa ubutabera ndetse akaburanishirizwa mu ruhame.

Ababonye umurambo wa Nyakwigendera ndetse n’uwakomerekejwe uri mu bitaro bavuga ko byagaragaraga ko batemaguwe bikomeye.

Ni amakuru yemejwe n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamirama Bwana Kagabo Jean Paul yamahije amakuru y’urwo rugomo ndetse anavuga ko ukekwa ari igihazi gikomoka mu karere ka Ngororero, agasoza avuga ko iperereza rikomeje ngo uwo mugizi wabi afatwe ashyikirizwe ubutabera.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments