Perezida Paul Kagame yakoranye inama n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Umukuru w’Igihugu yahuye n’izo nzego z’umutekano ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, baganira ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu bikorwa binyuranye by’Igihugu.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’umutekano zirimo Ingabo z’Igihugu (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).
Iyi nama yahuje Umukuru w’Igihugu n’abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda, yabaye mu gihe mu Rwanda hateraniye inama ya cumi yiga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika.
Iyi nama ihuje inzego zitandukanye z’umutekano muri Afurika, abashakashatsi, inararibonye mu by’umutekano n’abahagarariye amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika.