Kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ukuboza 2025, mu Mujyi wa Uvira, humvikanye urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rwaturukaga mu bice bya Kalundu, Mulongwe kugera Kasenga.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace
abitangaza, inyeshyamba za Wazalendo zirimo kugerageza kuburizamo
imyigaragambyo y’abaturage bashyigikiye AFC/M23, mu gihe andi avuga ko bateye
ibirindirobya M23 bikiri mu bice byegereye Uvira.
Amakuru agera kuri Kivu Morning Post
aravuga ko urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana muri Uvira mu gitondo cyo
kuri uyu wa Mbere mu masaha ya saa mbiri, aturuka mu bice byavuzwe haruguru.
Ayo makuru akomeza avuga ko
inyeshyamba za wazalendo zageregezaje kuburizamo imyigaragambyo y’abaturage yo
gushyigikira AFC/M23 no kwamagana ko ingabo zayo ziva muri iki gice.
“Amasasau arimo kuvuga cyane. Hari
hari urugendo rwo gushyigikira muvoma, ariko dutangira kumva ‘audios’
abawazalendo bohereza, amasasu ari kuvuga cyane za Kalundu, Mulongwe, Kasenga,
Mianda, Kimanga, ahantu hose ari kuvuga bikomeye. Twe turi mu rugo tu njye ndi
mu buriri ni ho ndi kuvugira…”, uyu ni umwe mu baturage bavuganye na Kivu
Morning Post.
Uyu muturage avuga ko inyeshyamba za wazalendo ziri mu misozi ikikije Uvira, ari ho amasasu arimo kuvugira. Yavuze ko mu gihe cy’icyumweru inyeshyamba za M23 zari zimaze zifashe Umujyi wa Uvira wari utuje nta sasu ryumvikana, abantu bagenda uko bashatse kugeza mu ijoro, none ibintu byasubiye irudubi.