U Rwanda rwakuyeho viza ku Banyafrika bose binjira mu gihugu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-03 07:15:34 Ubukerarugendo

Ku wa Kane tariki ya 02 Ugushyingo 2023, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME yatangaje ko Abanyafrika bose binjira mu gihugu bakuriweho Visa.

Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu Nama y’Ihuriro ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo (WTTC), iri kubera i Kigali mu Rwanda.

Mw'iri jambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakuyeho inzitizi za viza ku banyagihugu bo muri buri gihugu cya Afrika hamwe n’ibindi bihugu bitari bike.

Yagize ati" Buri Munyafurika wese ushaka kuza mu Rwanda ntanzitizi agomba guhura nazo kuko na Viza yakuweho". 

Yakomeje avuga ko Umunyafrika uwo ari we wese ashobora kwinjira mu ndege ijya mu Rwanda igihe cyose ashatse kandi ntakiguzi asabwa ngo yinjire mu gihugu.

U Rwanda rubaye urwa kane muri Afurika rukuriyeho Visa ku Banyafurika bifuza kuruzamo aho rukurikiye ibihugu nka Seychelles, Gambia na Bénin.

Ibihugu bitari bike bya Afrika na byo biheruutse kugirana amasezerano yo gukuraho za viza, ibiheruka ni Ghana, Afrika y’Epfo, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Related Post