Kigali: RUB irasaba Leta gushyiriraho abatabona uburyo bubafasha kwambuka mu muhanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-11 14:09:42 Amakuru

Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw'Abatabona (RUB) Uvuga ko ukibangamiwe no kudahabwa agaciro k'abatwara ibinyabiziga badahagarara ngo bambuke.

Ibi babitangarije mu kiganiro n'itangazamakuru cyagarukaga ku mbogamizi n'ibyo umaze kugeraho ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe Inkoni Yera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023 mu Mujyi wa Kigali.

Perezida w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr Mukarwego Betty, Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iki cyumweru, yavuze ko inkoni yera ifitiye akamaro abafite ubumuga bwo kutabona bityo abantu bagakwiye kuzirikana akamaro kayo.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nubwo hari abaha agaciro iyi nkoni yaje ari igisubizo ariko hakiri ikibazo cy'abatarasobanukirwa akamaro kayo ndetse hakaba n'abagifite imyumvire yo gupfobya abayikoresha.

Yagize ati" Iyi Nkoni Yera ikwiye guhabwa agaciro kuko idufasha turi benshi nubwo hakiri ikibazo gikomeye cy'abagifite imyumviyre yuko niba utwaye ikinyabiziga runaka udakwiye guhagarara ngo ufite ubuga bwo kutabona yambuke".

Uretse iki kibazo no kubura ubambutsa mu muhanda, Abafite ubumuga bwo kutabona, bavuga ko bagorwa cyane kugenda mu bice bitandukanye bikirimo ibyobo bidapfundikiye n'imikingo itameze neza nkuko bisobanurwa n'umwe mu bari baje muri uyu muhango wasabye Leta kubafasha ahantu hateje akaga hagakorwa neza. Ati " Hari ahantu hakimeze nabi ku buryo haduteza ibibazo. Urugero ni nk'imikingo, ibyobo bidapfutse neza,...".

Kugeza uyu munsi kuva RUB yashingwa muri 2009, yishimira urwego iyi Nkoni Yera(White Canne) imaze kugezaho abafite ubumuga bwo kutabona, kuko yatumye bamwe bahaguruka bakajya kwiga ndetse abandi bakajya gushaka amaramuko badateze amaboko.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Uyu muryango, Dr. Kanimba Donathile, avuga ko kuba umuntu yifata akagenda ntawe umurandase aho anyuze hose ari ibyo kwishimira kuko ubufasha bahabwa n'iyi Nkoni Yera bwabazamuriye urwego mu buryo bunyuranye.

Agira ati" Mu byukuri kera wasangaga aho umuntu ufite ubumuga bwo kutabona anyuze aba adasigana n'umurandase ariko ubu kubera ko aba afite iyi nkoni yera agenda wenyine kandi agakora imirimo itandukanye imufasha kwibeshaho no kwiteza imbere".

Ku kijyanye n'imbogamizi abafite ubumuga bwo kutabona bahura nazo byu mwihariko mu muhanda, byagarutsweho n'Umuvugizi wa Polisi, Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda,SSP Irere René mu kiganiro kigufi ku murongo wa telefoni yagiranye na BTN aho yagiriye inama uyu muryango( RUB) Kwegera abafite mu nshingano ibikorwa remezo birimo n'umuhanda kugirango bafashwe kurushaho anaboneraho kugira inama abashoferi b'ibinyabiziga bitandukanye ko bakwiye guha agaciro abakoresha umuhanda yaba abafite ikibazo runaka byu mwihariko abafite ubumuga igihe bageze ku mirongo y'ibimenyetso abagenzi bambukiraho.

Yagize ati"  RUB ikwiye kwegera abafite mu nshingano ibikorwa remezo birimo n'umuhanda kugirango bafashwe kurushaho".

Akomeza ati" Ikindi ni uko abakoresha umuhanda byu mwihariko abatwara ibinyabiziga bitandukanye bagomba kubahiriza icyo amategeko avuga bagahagarara igihe babonye umuntu agiye kwambuka yaba ufite ikibazo runaka cyangwa ufite ubumuga nk'abatabona"

Ikindi kibazo cy'ingutu, abafite ubuga bwo kutabona, Ni uko mu Rwanda ntahantu hagurishirizwa inkoni yera kuko kugirango uyibone bisaba kuyikura hanze yarwo.

Abafite ubumuga bwo kutabona bashyiriweho ikigo kibafasha kibigisha imyuga itandukanye ibafasha kwiteza imbere kiri i Masaka( Masaka Education Center for The Blind) aho bigishirizwamo ubumenyi butandukanye burimo, kudoda(gufuma), ikoranabuhanga no gukora massage.

Nyuma gato y’intambara ya mbere y’isi (1914-1918), icyo gihe ngo hari abantu benshi bagize ubumuga bwo kutabona kubera ingaruka z’iyo ntambara, bituma abantu batangira gutekereza ku cyafasha utabona kugenda nta nkomyi.

Mu 1921, James Biggs, Umwongereza ukomoka mu Mujyi wa Bristol wakoraga umwuga wo gufotora, yakoze impanuka ikomeye inamusigira ubumuga bwo kutabona.

Avuye mu bitaro, yahise ashaka icyatuma utabona agenda mu nzira akanambuka imihanda adahutajwe, ari bwo yahimbye inkoni yera.

Mu 1930, Umufaransa Guilly d’Herbemont, yatangije ubukangurambaga bukomeye bwo kumenyekanisha no kubahisha iyo nkoni, n’ibindi bihugu byinshi byo ku isi biboneraho.

Kuva mu 1964, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zemeje ko tariki 15 Ukwakira za buri mwaka ari umunsi wahariwe inkoni yera muri icyo gihugu, naho 

Umuryango w’Abibumbye (UN) wemeje tariki ya 15 Ukwakira nk’umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera kuva mu 1969 mu gihe mu Rwanda uzizihizwa ku itariki ya 15 Ugushyingo.
Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti, Inkoni Yera, Ubwisanzure bwanjye".

Amafoto yaranze uyu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe Inkoni Yera:












Related Post