AMAFOTO: Abakunzi ba Chelsea mu Rwanda basuye urwibutso rwa Genocide rwa Kigali bibutsa urubyiruko kudahugira mu gufana gusa

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2025-06-01 05:09:47 Imikino

Urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ry'abakunzi ba Chelsea mu Rwanda,  "Kigali Blues fans "rwasuye Urwibutso rwa Genocide rwa Kigali , bakangurira urubyiruko bagenzi babo kwirinda ibyabashora mu ngengabitekerezo ya Genocide .

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30 Gicurasi 2025 , iminsi 3 nyuma yuko ikipe ya Chelsea itwaye igikombe cya UEFA Conference League,  aba basore n'inkumi bihebeye Chelsea babanje gukora urugendo rwo kwibuka "Work to remember " rwatangiriye ku kinamba ahazwi nko kwa Gakire .




Nyuma yo kuzenguruka ibice bitandukanye bigize urwibutso , basobanuriwe amateka , ya mbere ya Genocide , mu gihe cya Genocide,  nyuma yayo , ndetse n'amateka y'izindi Genocide zabaye hirya no hino ku isi , aganira na BTNRwanda bwana Mbonyishuti Isaac Oday  umuhuzabikorwa wiri tsinda ,yasabye urubyiruko kudahugira mu gufana gusa , bakiga amateka.

Mu magambo ye yagize ati " Turashishikariza abafana bose , kuza gukora igikorwa nk'iki kuko hari byinshi tuhigira, si ugufana gusa ahubwo bidufasha gusubiza ibitekerezo inyuma, tukibuka abataragize ayo mahirwe nk'abafana , yo kuba turi bazima duhumeka .

Yavuze ko gusura urwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi, bifasha kumenya byinshi utari uzi , harimo nko kumenya uko Genocide yateguwe, avuga ko bituma umenya ukuri , bikagufasha kwirinda kugwa mu mutego w'abakwiza ibihuha ku mbuga nkoranya mbaga.


Bahize gufatana urunana mu guteza imbere igihugu 
Muhoza Christine ni umwe mubakunzi ba Chelsea uri mu bibumbiye mu itsinda rya Kigali Blues Fans,  avuga ko ari ubwambere asuye urwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi,  ariko yatunguwe n'ubunyamanswa yakoranywe , ndetse ababazwa cyane n'iyica rubozo abatutsi bakorewe.

Christine wageze aho agafatwa n'ikiniga yagize ati "icyantunguye ni ukuntu hajemo iyicarubozo rikabije, ubunyamanswa bakoresheje , gusa turashima leta yacu ko yatumye bitazongera. Avuga ko nk'urubyiruko batagomba gupfusha ubusa amahirwe yo kuba bafite amahoro, ndetse ko bagomba guharanira ko Genocide itazasubira .


Muhoza Christine wari usuye urwibutso rwa Genocide bwa mbere yavuze ko yatunguwe n'ubunyamanswa yakoranywe 

Kigali Blues Fans ni itsinda ryashinzwe muri 2016 , rikaba rigizwe n'abakunzi ba Chelsea FC basaga 81 , bagizwe n'abasore n'inkumi bose bakiri urubyiruko , uretse guhuzwa no gufana ikipe ya Chelsea , banahuzwa n'ibikorwa bitandukanye , byaba ibyo kwidagadura no gusabana , ndetse n'ibikorwa by'urukundo , birimo no gutabarana.







Related Post