Burundi: Byari amarira n'umuborogo ubwo Miss Erica yashyingurwaga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-26 11:32:49 Imyidagaduro

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023, Nibwo mu Burundi habaye umuhango wo guherekeza bwa nyuma umuhanzikazi Irakoze Erica  washyinguwe mu isanduka yari yoroshwe ibendera ry’iki gihugu.

Ni mu muhango waranzwe n'amarira n'imiborogo kuri bamwe bari bamuherekeje barimo abahanzi batandukanye bakomeye mu Burundi barangajwe imbere na Sat-B, B-Face.

Uyu mugore ashyingurwa yahawe icyubahiro nk’umwe mu bahesheje ishema umuziki w’u Burundi, isanduka ye ishyirwaho ibendera ry’u Burundi barikuraho mu gihe yari agiye kumanurwa mu mva.

Inkuru y’urupfu rwa Miss Erica waguye mu Burundi, yamenyekanye ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023.

Erica wari ufite imyaka 31 yatangiye umuziki mu 2011 nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye. Yakoraga injyana zirimo Afro pop, Hiplife, R&B na Dancehall.

Mu 2016 yashinze itsinda yari ahuriyemo na mugenzi we Lacia ndetse icyo gihe bakoranye indirimbo na Sat-B t bise ‘Joto’ yamenyekanye.

Mu bihe by’intangiriro ze mu muziki, yakoraga Dancehall ariko mu 2017 yaratunguranye akora indirimbo yise ‘Angalia’ yahuriyemo n’abahanzi barimo Rabadaba, Diplomate na Milly. Icyo gihe yabarizwaga muri Kiwundo Entertainment yo mu Rwanda yaje gusenyuka.

Yakoze izindi ndirimbo zirimo Buziraherezo, Give me love, Mon Amour n’izindi.

Yatwaye ibihembo birimo icya Buja Music Awards mu 2019 nk’umuhanzikazi mwiza mu Burundi ndetse n’ibya Afrimusic Song Contest yatwaye mu 2020. Icyo gihe yegukanye igihembo cya ‘Eurovision Coverage Facebook Buzz Award’ n’icya ‘Best French Lyric’.

Related Post