• Imyidagaduro / ABAHANZI

Aline Gahongayire yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Yesu Ashimwe”, ari na yo yitiriye Album ye ya munani iri hafi gusohoka.

Iyi ndirimbo ije nk’itangiriro ry’urugendo rushya rw’umuziki rufite intego irenze gusohora indirimbo zisanzwe, ahubwo rugamije kwibutsa abakristo n’abakunzi b’umuziki wa Gospel ko gushima Yesu bidakwiye kuba amagambo y’indamukanyo gusa, ahubwo bikaba imibereho.

Aline Gahongayire yatangarije  umunyamakuru  wa  BTN Rwanda  ko Album yose yamaze kurangira, aho “Yesu Ashimwe” ari yo ibimburiye izindi.

Yagize ati: “Yesu Ashimwe' ni indirimbo nitiriye Album, kandi navuga ko indirimbo zose zararangiye zigize iyi Album. Yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Popiyeeh, ariko hari n’abandi bantu bagiye bayikoraho.”

Aha, Gahongayire agaragaza ko iyi Album yayitondeye kuva ku majwi kugeza ku butumwa, ashyiramo imbaraga z’abatunganya umuziki batandukanye kugira ngo igere ku rwego yifuza.

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo nka “Ntabanga”, “Ndanyuzwe”, “Iyabivuze” na “Nzakomeza”, yavuze ko Album ya munani itagamije gusa kuririmba amashimwe, ahubwo irimo ubutumwa bwagutse.

Ati: “Navuga ko 'Yesu Ashimwe' n’intangiriro y’urugendo rwanjye kuri iyi Album iriho indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ariko zinibanda ku ivugabutumwa ryagutse, ubuhanuzi n’ibindi.”

Ni amagambo agaragaza ko iyi Album ishobora kuba ifite indirimbo zifasha abantu mu bihe bitandukanye by’ubuzima, haba mu byishimo, mu bigeragezo cyangwa mu gihe cyo gushaka kongera kwegera Imana.

Muri iki gihe, Gahongayire ari mu bihugu by’u Burayi aho ari gukorera ibikorwa bitandukanye bijyanye n’umuziki we. Gusa mbere yo gutangira uru rugendo, yahisemo kubanza gusohora iyi ndirimbo.

Yagize ati: “Nahisemo kubasigira iyi ndirimbo kugirango bayumve, kandi mu gihe gito kiri imbere ndabaha indi.”

Ibi byerekana ko n’ubwo ari hanze y’u Rwanda, atigeze ashyira ku ruhande abafana be, ahubwo akomeje kubaha ibihangano bishya.

Gahongayire ashimangira ko icyifuzo cye ari uko iyi ndirimbo itaba amagambo asanzwe avugwa mu gusuhuzanya kw’abakristo. Ati: “Nifuza ko itaba indirimbo y’indamukanyo y’Abakristu gusa, ahubwo ‘Yesu Ashimwe’ ibe mu mashimwe ya buri wese mu buzima bwe.”

Akomeza agaragaza ko gushima Yesu bidakwiye gushingira ku ntsinzi gusa. Avuga ati “Dukwiye gushima Yesu bivuye ku mutima, ntitujye tubyina intsinzi gusa. Ndasenga kugirango Yesu ukora ibitangaza, uyu munsi n’ejo abikora. Aracyabikora, kandi ndabihamya.”

Aya magambo agaragaza ubuhamya bwe bwite n’icyizere afite mu murimo w’Imana, ibintu byagiye biranga indirimbo ze mu myaka amaze mu muziki.

Uretse gutegura gusohora Album, Gahongayire yatangaje ko ari no gutegura ibirori byihariye bizahuza abakobwa n’abandi babyifuza, byiswe “Purple Connect”.

Ibi birori biteganyijwe kuba umwanya wo guhuza, gusabana no gusangira ubunararibonye mu buryo bw’umwuka no mu mibereho isanzwe.

Ni igikorwa gishimangira ko umuziki we utagarukira ku rubyiniro gusa, ahubwo unagira uruhare mu kubaka umuryango mugari w’abamukurikira.

Indirimbo “Yesu Ashimwe” ni intangiriro y’urugendo rushya rwa Album ya munani ya Aline Gahongayire, igaragaza ko akomeje gushimangira umwanya we mu muziki wa Gospel Nyarwanda, aho ubutumwa bwe bukomeza kuba inkingi ya mwamba mu bihangano bye.


https://www.youtube.com/watch?v=b1J0x3l-ONY&list=RDb1J0x3l-ONY&start_radio=1


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments