• Imyidagaduro / ABAHANZI

Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure yatangaje ko yitegura gukora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka nyuma y’igihe gito agarutse kuba mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Samusure yavuze ko mu Kuboza kwa 2026 ari bwo azarushinga n’umukunzi we atigeze atangariza imyorondoro.

Ati “Mfite ubukwe mu kwa cumi n’abiri kandi ni ibintu bitarimo urwenya nubwo ntaremenya neza amatariki nyir’izina buzaberaho.”

Uyu mukinnyi wa filime avuga ko iki cyemezo cyo gukora ubukwe yagifashe mu rwego rwo gushyira hamwe ibitekerezo, kwirinda kujarajara mu bagore ndetse no kugira aho abarizwa.

Ati “ Burya si buno nahindutse mu buryo bufatika pe, nanjye nkeneye kugira umuryango nk’abandi nkareka kujya njya kuvuga imisango y’abandi njyewe ntawe nasize mu rugo.”

Samusure yanashimiye abantu bose bamufashije mu gihe cy’imyaka itatu itambutse cyaranzwe n’amadeni kugera ku gusohoka igihugu agahungira muri Mozambique.

Samusure yavuye mu Rwanda mu Ukwakira 2022, icyo gihe akaba yaratangaje ko yari yimukiye i Maputo muri Mozambique nyuma yo guhura n’ikibazo cy’abantu yari afitiye amadeni ndetse bamwe batangiye no kumurega ahitamo kujya gushakira amafaranga mu mahanga aho gufungirwa mu Rwanda.

Akigera muri Mozambique, Samusure ni bwo yahishuye icyamuvanye mu Rwanda ndetse aza gushyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga asaba abantu kumurwanaho kugira ngo arebe ko yakemura ibyo bibazo byari byamaze no kugera mu nkiko.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments