Ku wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2023, Nibwo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu bane bo mu Karere ka Rubavu bafatiwe mu cyuho bari kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibizwi nko kuvunja ’nk’inyeshyamba’ mu mukwabu wakorewe mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.?
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bose uko ari bane bakoraga ibikorwa byo kuvunja amafaranga ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Yagize ati “Aba bantu bane bafashwe, bose hamwe bari bafite amadolari ya Amerika 1480, amafaranga y’u Rwanda 413.500, amafaranga akoreshwa muri Congo angana na 55. 650, hamwe n’andi agiye atandukanye.”
Polisi yasabye abantu kwirinda ibikorwa byo gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga y’igihugu cyangwa ay’amahanga binyuranyije n’amategeko kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kandi bihanwa n’amategeko nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Amabwiriza rusange N° 42/2022 yo ku wa 13/04/2022 agenga imikoreshereze y’amadevize, Ingingo ya 3 ivuga ko abahuza bemewe ni bo bonyine bemerewe gukora ubucuruzi bujyanye n’imikoreshereze y’amadevize, hashingiwe ku mabwiriza rusange yabigenewe ya Banki Nkuru.
Ingingo ya 29, ikomeza ivuga ko igikorwa cyo kugura cyangwa kugurisha amadevize nticyemewe mu gihe nibura rumwe mu mpande ziri muri icyo gikorwa atari umuhuza wemewe.
Mu gihe Ingingo ya 34 ivuga ko igikorwa cyose cyo kutubahiriza ingingo z’aya mabwiriza rusange cyangwa izindi ngingo z’amategeko cyangwa amabwiriza gihanwa hakurikijwe amategeko cyangwa amabwiriza yabigenewe.
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 223 ivuga ko Umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’Igihugu cyangwa ay’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 200 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa buri ibyo bihano.
Like This Post?
Related Posts