• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO

Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), byasinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 40 z’Ama-Euro [asaga miliyari 67 Frw], azafasha u Rwanda guteza imbere  ubuhinzi bujyanye n’igihe, budaheza kandi bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Aya masezerano yiswe “Hangaribihe” azashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu, yasinyiwe i Kigali ku wa Kabiri tariki 4 Kanama 2026. Yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ari kumwe na Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra. 

Iyi nkunga irimo miliyoni 36 z’Amayero (asaga miliyari 60,8 Frw) azashyirwa mu ngengo y’imari ya Leta mu gushyigikira imishinga y’ubuhinzi n’ibidukikije, mu gihe miliyoni 4 z’Amayero (asaga miliyari 6,8 Frw) zizakoreshwa mu gutanga ubufasha bwa tekiniki, kongerera ubushobozi abakozi n’abahinzi, ndetse no gukora ubushakashatsi. 

Iyi nkunga izafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST-2), Gahunda ya Gatanu yo Kuvugurura Ubuhinzi (PSTA-5) ndetse na gahunda z’igihugu zo kubungabunga ibidukikije.

By’umwihariko, izibanda ku kongera ishoramari mu buhinzi, kwagura ibikorwa byo kuhira imyaka no gucunga ubutaka mu buryo burambye, no kongerera ubuhinzi ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Izibanda kandi mu gusana urusobe rw’ibinyabuzima rwangiritse no guteza imbere uburyo bwo gukusanya no gutanga amakuru ajyanye n’ikirere kugira ngo afashe mu gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu bufatanye bugamije guhindura ubuhinzi bw’u Rwanda.

Yagize ati “Aya masezerano ni ubufatanye bufite agaciro gakomeye mu rugendo rwo kuvugurura ubuhinzi bw’u Rwanda. Azafasha kubaka urwego rw’ubuhinzi bwa kijyambere, rutanga umusaruro kandi rwihanganira imihindagurikire y’ikirere, binyuze mu kongera umusaruro ku bahinzi bato, amakoperative, abagore, urubyiruko n’ibigo bito n’ibiciriritse, ndetse no guteza imbere uburyo bw’ubuhinzi bwita ku mihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukikije.”

Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko iyi gahunda ari indi ntambwe ikomeye mu mubano umaze igihe kirekire hagati ya EU n’u Rwanda.

Yagize ati: “Iyi gahunda ishimangira ubufatanye bwiza dufitanye n’u Rwanda. Ishingiye ku byo twagezeho mu bufatanye bwabanje kandi izafasha guhindura intego z’u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi bwita ku mihindagurikire y’ikirere zikavamo ibisubizo bifatika bifitiye akamaro abahinzi, abaturage bo mu cyaro ndetse n’ibisekuru bizaza.”

Isinywa ry’aya masezerano, ryitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, ari na we uzafasha mu kuyobora ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Minisitiri Ndabamenye, yavuze ko iyi nkunga igiye gukoreshwa by’umwihariko muri  gahunda zo kongera ishoramari mu buhinzi, kwagura ibikorwa byo kuhira imyaka ,gufata neza ubutaka no kurengera ibidukikije hagamijwe kongera umusaruro. 

Aya masezerano agaragaza ubufatanye bukomeje kurushaho kwaguka hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu kubaka iterambere rirambye, kongerera igihugu ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kunoza imicungire y’imari ya Leta no gushyigikira gahunda z’iterambere igihugu cyihaye. 

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments