Selena Gomez yasabye abakobwa kwima amatwi ababahatiriza gushaka abagabo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-03 18:19:04 Imyidagaduro

Umuhanzikazi w'icyamamare, Selena Gomez, umaze iminsi asabwa n'abafana be ko yashaka umugabo barushinga, yatangaje ko ntagahunda abifitiye ndetse ko atarumva neza impamvu abakobwa bahatirizwa gukora ubukwe.

Ibi yabitangarije mu kiganiro cyo guteka Selena Gomez akora cyitwa 'Selena+Chef' kinyura kuri televiziyo ya Food Network, aho yavuze ko umwanya we munini awumara mu gikoni ateka ndetse anahishura ko bimwe mu byo ateka abyigishwa na Nyirakuru dore ko abana nawe hamwe na Sekuru.

Ibi byazamuye amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko bamwe mu bafana be bamubwiraga ko ku myaka ye aho kuba abana n'aba nyirakuru be yakabaye kuba abana n'umugabo we ariwe ategurira amafunguro. Benshi kandi bakomeje kubaza Selena Gomez niba ntacyo atekereza kubyo gukora ubukwe.

Yagize ati: ''Ntagahunda mfite yo gushaka umugabo, mu mishinga nteganya vuba aha ntabukwe burimo. Sinumva impamvu bansaba gukora ubukwe, ese babona ntishimye kuba ntamugabo mfite? babona hari icyo mbuze kuburyo nakibona mu mugabo?'' 

Uyu muhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime ukunzwe muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'ahandi hose w'imyaka 31ari mu byamamarekazi byagarutsweho cyane mu 2023 ku bijyanye no kubuzima bw'urukundo bibazwa niba yaba afite umukunzi mu ibanga, birangira ahakanye ko ntamukunzi afite.

Related Post