Kendrick Lamar yasesekaye i Kigali yihishe mu bikapu-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-05 09:49:17 Imyidagaduro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Ukuboza 2023, Nibwo umuraperi Kendrick Lamar ubwo yageraga i Kigali ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe yatunguranye yihisha mu bikapu kugirango yinjire mu modoka.

Uyu muraperi waje mu ndege ye bwite yari akinzwe ibikapu n’abashinzwe kumurindira umutekano mbere yo kwitabira igitaramo ‘Move Afrika’ giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023.

Kendrick Lamar yari kumwe n’umugore we n’abana babiri. Umwana umwe yari amuteruye undi ateruwe n’abandi bantu bo mu itsinda rye nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Yasohotse ahita yinjira mu modoka imujyana muri Marriott Hotel aho uyu muryango ugiye gucumbika.

Kendrick Lamar uzahurira mu gitaramo na Bruce Melodie, Zuchu na Ariel Wayz amaze igihe mu bitaramo bizenguruka Isi amurika album ye nshya yise ‘Mr. Morale & the Big Steppers’.

Uyu muraperi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Count Me Out, Rich Spirit, Humble, Bad Blood yafatanyije naTaylor Swift - Bad Blood,....

Reba Bad Blood yafatanyije naTaylor Swift 

Amafoto agaragaza uko byari byifashe ubwo Lamar yageraga i Kigali



Amafoto:IGIHE

Related Post